Tshisekedi n’abandi bategetsi bakomeye muri Afurika bategerejwe mu Rwanda muri uku kwezi

0
390
Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame baheruka kugirana ibiganiro ubwo bahuriraga i Addis Abeba muri Ethiopia

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga izwi nka ‘The AFRICA CEO FORUM’ ku nshuro yayo ya 7, inama itegerejwe kuva tariki ya 25 kugera kuya 26 muri uku kwezi kwa 3 nkuko byemezwa n’abari kuyitegura.

Iyi nama itegurwa n’ubuyobozi bukuru bw’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Biteganijwe ko igomba kuzitabirwa n’abategetsi bakomeye ndetse n’abashoramari bakuriye ibigo by’ubucuruzi bitandukanye bikorera ku mugabane w’Afurika.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ndetse na Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ko bagomba kuzitabira iyi nama.

By’umwahariko Perezida Tshisekedi ni ubwa mbere azaba agendereye u Rwanda kuva yajya ku butegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019.

Uyu mugabo akaba kandi ategerejweho kuzahura ubukungu bw’igihugu cye cyakunze kumugwa na ruswa n’ibindi bikorwa bihungabanya iterambere ry’ubukungu bw’iki gihugu.

By’umwahariko iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro, ariko cyakunze kwibasirwa n’abasahuzi b’aya mabuye biganjemo imitwe yitwaje intwaro.

Perezida Tshisekedi akaba ategerejweho gukemura ibi bibazo byose bihungabanya ubukungu bw’igihugu cye ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari n’u Rwanda rurimo.

Ni ibibazo bimaze imyaka n’imyaka ariko kugeza uyu munsi ntabwo birabonerwa umuti.

Iyi nama ya The AFRICA CEO FORUM, Perezida Tshisekedi azitabira i Kigali, ni imwe mubizamufasha kugarura igihugu cye mu murungo mushya w’ubukungu ngo kuko ibiganiro azagirana n’abazayitabira ngo ni ingenzi cyane nkuko byemezwa n’abari kuyitegura.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda mu gihe guverinoma y’u Rwanda ikomeje gahunda izwi nka MICE igamije kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta aturutse mu kwakirana inama n’ibikorwa mpuzamahanga, aho buri mwaka hifuzwa kujya hinjira millioni 150 z’amadorali y’amerika aturutse mu bukerarugendo bwo muri uru rwego.