Trump yageze i Davos, abaturage baramwamagana

0
1596
Trump akigera i Davos

Kuri uyu wa kane hari ku munsi wa gatatu w’ihuriro ry’ubukungu ku isi World Economic Forum, rikomeje kubera I Davos mu Busuwisi.

Icyatangaje abantu kuri uyu munsi ni abaturage bagaragaye bigaragabya bamaganira kure Perezida w’Amerika Donald Trump witabiriye iyi nama kuri uyu wa kane, bavuga ko adakwiye guhabwa umwanya muri iyi nama.

Donald Trump bamwamaganye ari bake kubera umutekano wakajijwe

Aba bigaragabyaga mu umutekano wakajijwe bikomeye i Davos kuko ikirere cy’uyu mujyi kiri kuragwamo n’indege zicunga umutekano ndetse n’amazu maremare ari muri iki gice ngo yuzuyeho imbunda za bamudahusha, bacungira hafi umutekano w’abitabiriye iyi nama.

Abashijwe umutekano mu mbeho nyinshi bari hejuru y’amazu muri iki cyumweru

Abarenga ibihumbi 3 biganjemo abategetsi bakomeye ku isi, abacuruzi, abanyenganda n’abandi banyemari bakomeye bateraniye mu Busuwisi kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nawe ni umwe bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama y’inteko rusange y’ihuriro ry’ubukungu ‘World Economic Forum’ akaba aherekejwe n’abandi banyacyubahiro b’abanyarwanda batandukanye barimo abaminisitiri n’abashoramari.