TPC mu gufasha abana b’u Rwanda kugera ikirenge mu cy’abo muri Korea muri Taekwondo

0
355
TPC yoherereje u Rwanda abarimu bane barimo abakobwa 2 n'abahungu 2

Intumwa zoherejwe n’umuryango ‘Taekwondo Peace Corps Foundation (TPC)’ zirakataje mu gufasha abana b’abanyarwanda kugera ikirenge mu cy’abo muri Korea y’epfo, babakoresha imyitozo ishobora kuzafasha u Rwanda kuba ‘Mpatsibihugu’ mu mukino wa Taekwondo. 

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize mu Rwanda hari intumwa z’Umuryango TPC, zaje gufasha abana b’abanyarwanda bari mu makipe atandukanye kubona umusingi nyawo wa Taekwondo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kanama 2018 hakaba hari hatahiwe abo muri Kigali Justice Taekwondo Club.

Bakoresha abana imyitozo y’ibanze muri Taekwondo

Rukundo Mouhamoud w’imyaka 16 akaba umwe mu bana bitoreza muri Kigali Justice Taekwondo Club yatangarije RuhagoYacu ko banejejwe n’imyitozo bahabwa n’izo mpuguke, akemeza ko bazayishingiraho bagera kuri byinshi, dore ko abo bangana muri Korea y’epfo nab o ari yo bakora.

Ati: “Turishimye cyane kuba tumaze gukoreshwa imyitozo n’abashyitsi baturutse muri Korea, batubwiye ko abakinnyi bangana natwe iwabo  na bo ari yo bakora ariko bakayikora neza kuturusha kuko ari ho Taekwondo ikomoka”.

Yakomeje avuga ko mu myitozo bakoreshwa n’izo ntumwa za TPC harimo imwe bari basanzwe bakoreshwa n’umwarimu wabo, ariko ngo harimo n’utundi dushya twinshi bungutse tuzabafasha kurushaho gutera imbere muri Taekwondo.

Mu kubigisha banabereka uko bikorwa

Master Mushambokazi Zura usanzwe yigisha akanayobora Kigali Justice Taekwondo Club yatangaje ko izo ntumwa ari inyongera nziza kandi y’ingirakamaro ku myitozo yari asanzwe akoresha, dore ko ari umwimerere nk’umuco w’igihugu izo ntumwa zikomokamo.

Ati: “Ni iby’agaciro kuba aho batekereje kwigisha Taekwondo harimo na Kigali Justice Taekwondo Club, ni ikimenyetso cy’agaciro gakomeye duhabwa mu ruhando rw’andi makipe, kandi ibyo bigisha abana bacu ni inyongera nziza ku byo twari dusanzwe tubigisha”

Intumwa za TPC zishimiye urwego abana b’u Rwanda bariho muri Taekwondo

Kigali Justice Taekwondo Club irimo abakinnyi bayingayinga 50, bari hagati y’imyaka 7 na 20, ikaba imaze imyaka itatu itangiye kwigisha uwo mukino mu Rwanda, bityo umukuru muri abo bakinnyi afite umukandara w’ubururu.

Iyi kipe ya Taekwondo ngo intego yayo ni ugukomeza gufasha u Rwanda kuba mpatsibihugu, begukana imidali mu marushanwa atandukanye kandi ikanatanga abahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Kigali Justice Taekwondo Club isanzwe itozwa na Zura Mushambokazi wahoze ari nomero ya mbere mu bakobwa mu Rwanda

Izo ntumwa za TPC ziri mu Rwanda kuva kuwa 25 Nyakanga, mu gihe cy’iminsi 30 bazamara mu Rwanda, bakazasura amakipe yose ya Taekwondo akorera mu Mujyi wa Kigali, i Nyamata, i Musanze n’i Huye, ndetse banatemberezwe ahantu nyaburanga bityo babashe kureba ibyiza bitatse u Rwanda, kugira ngo bajye kuba abahamya b’ubudasa bw’u Rwanda ku Isi.

Ni ku nshuro ya kane TPC yohereza intumwa zo gufasha mu kwigisha abana b’u Rwanda umukino wa Taekwondo, uyu ukaba ari umusingi mwiza uzatuma u Rwanda rukomeza kwesa imihigo mu ruhando rw’amahanga mu mukino wa Taekwondo.