Areruya yegukanye agace ka Rubavu-Musanze

0
554

Areruya Joseph, umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo yegukanye agace ka 3 muri Tour du Rwanda 2017 kakiniwe mu muhanda Rubavu-Musanze, ariko ntiyabasha kwisubiza umwambaro w’umuhondo ucyambawe na Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate.

Uyu wa gatatu tariki ya 15/11/2017 wari umunsi wa kane wa Tour du Rwanda, aho hakinwaga agace ka gatatu (Etape3) ka Rubavu-Musanze babanje kuzenguruka inshuro enye mu mujyi wa Gisenyi, kareshya n’ibirometero 95.

Isiganwa nyirizina ryatangiye saa ine n’igice, batangira bazunguruka mu Mujyi wa gisenyi, aho Mugisha Samuel yakoze iyo bwabaga akayobora icyo gice cyose ari uwa mbere akurkiwe na mugenzi we bakinana muri Dimension Data witwa De Bod Stephan.

Ahagana saa tanu n’iminota 45 ni bwo abo bakinnyi bose bari bamaze kuzenguruka bwa nyuma, bahita basohoka mu mujyi wa Rubavu, bafata umuhanda wa Mahoko berekeza i Musanze.

Aha abakinnyi umunani b’inkwakuzi barangajwe imbere na Ndayisenga Valens bahise bacomoka mu gikundi basiga abandi, barinda bagera mu Bigogwe bamaze gushyiramo intera y’umunota umwe hagati yabo n’igikundi cyari kibakurikiye.

Ubwo bazamukaga agasozi ka Sashwara ari na ko kamwe rukumbi kari kari muri iri siganwa, ibintu byabaye nk’ibihindutse, maze igikundi cya kabiri (Peloton) cyongera umuvuduko, ku burypo ako gasozi k’ibirometero 3 kagiye kurangira hasigayemo intera y’amasegonda 43.

Ubwo bari bageze ku Mukamira byasaga n’aho Abanya Eritrea bafite aka gace mu ntoki zabo, dore ko Mebrahtom Natnael wa Eritrea ari we wari uri imbere, akurikiwe na mugenzi we Musie Mehari Saymon na we wa Eritrea, hagakurikiraho Lagab Azzedine wa Algeria, Umunyarwanda wa mbere agakurikiraho ari Munyaneza Didier bita Mbappe wa Benediction.

Ubwo bari basigaje ibirometero 20 ngo bagere i Musanze, Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate  uyu akaba ari na we wari wambaye umwambaro w’umuhondo, yahise acomoka mu gikundi asatirana umuvuduko, ahita asiga abandi ho amasegonda 14.

Abamubonaga bibwiraga ko nta gushidikanya agiye guhita yegukana n’aka gace, dore ko ari umuhanga mu kumanuka, kandi ahari hasigaye hakaba hari umurambi ahandi henshi hamanuka.

Icyakora ntibyakanze abasore b’abanyarwanda, kuko bahise bamukurikira barimo Rene Jean Paul Ukiniwabo na Areruya Joseph, waje no kubarusha ibigango ubwo bendaga kugera ku murongo basorejeho, arahabatanga mu byo bita ‘Sprint’ (kuvuduka cyane).

Uko bakurikiranye mu gace ka Rubavu-Musanze:

1-      ARERUYA Joseph (Dimension Data): 2:23’25”

2-      AVILA VANEGAS Edwin (ILU): 2:23’25”

3-      UKINIWABO Rene Jean Paul. (RWA): 2:23’25”

4-      PELLAUD Suleiman (ILU): 2:23’25”

5-      EYOB Metkel (Dimension Data): 2:23’25”

Uko bakurikiranye ku rutonde rusange:

1-      PELLAUD S. (ILU): 10h13’47”

2-      ARERUYA J. (DDC): 10h14’47’

3-      NDAYISENGA Valens (TIR): 10h15’04”

4-      KANGANGI Suleiman (BAI): 10h15’08”

5-      BYUKUSENGE P. (RWA): 10h15’12”

Sangiza