Televiziyo z’Afurika zikwiye kubona ubwigenge: Perezida Kagame

0
290
Perezida Kagame mu nama y'itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho

Ibibazo bya televiziyo n’amaradiyo byo muri Afurika byari ibifite byo gusaba uburengazira bwo gutangaza imipira n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bibera kuri uyu mugabane, ngo bishobora kuba bigiye gukemuka niba ibyavuzwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bishyize mu bikorwa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibi bibazo bigomba gukemuka ntakabazu ngo kuko abanyafurika ubwabo bwakwiye kubyikorera batabanje kujya gusaba uburenganzira kuyindi migabane nkuko bisanzwe bigenda.

Perezida Kagame unasanzwe ari n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, yavuze ko igihe kigeze ngo Afurika ibone ubwigenge busesuye mu nzego zose ndetse ngo bikagera no mu itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho.

Ibi byavugiwe mu nama ku itangazamakuru risakaza amajwi n’amashusho mu bihugu byo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, inama imaze iminsi ibera I Kigali kuva kuwa mbere w’icyu cyumweru turimo.

Ubusanzwe ibihugu byinshi byishyura akayabo ngo bibone ubu burenganzira ku mashusho y’imipira ihuza amakipe n’ibihugu byo kuri uyu mugabane, ariko ngo igihe kirageze ibi bihagarare ahubwo bijye bikorwa n’abanyafurika ubwabo.