Televiziyo Family TV yananiwe kwishyura umwenda, bapakira ibikoresho byayo

0
1739
Family TV bayibakiriye ibikoresho byayo

Televiziyo yitwa Family TV irashinjwa kwambura ikigo cy’itumanaho cyabacuruzagaho interineti (internet) ngo umwenda uriho kuva mu 2016.

Ni ikibazo cyatumye iyi televiziyo ijyanwa mu nkiko ngo ndetse itegekwa kwishyura akayabo k’amafaranga nubwo umubare wayo utaramenyekana neza ariko hari amakuru avuga ko ashobora kuba arenga miliyoni 8 z’amanyarwanda.

Umwe mu bakozi b’iyi televiziyo (amazina ye twayagize ibanga) yabwiye HOSE.RW ko bamaze igihe kinini badahebwa ngo kandi ngo byagaragaraga ko ikigo gikennye koko.

Aha niho Family TV ikorera

Uyu munyamakuru yatubwiye ko kuri uyu wa gatatu aribwo abanyamakuru ba Family Tv barimo bategutegura amakuru ya sa sita bagiye kubona ngo babona hinjiye umugabo ufite amadosiye menshi aherekejwe n’abapolisi 2.

Uyu munyamakuru yakomeje agira ati: “Narindi gutegura amakuru ya saa sita ngiye kubona mbona hinjiye umugabo ari kumwe n’abapolisi 2 ariko icyo naje kumenya ni uko uwo mugabo ari Umuhesha w’inkiko. Nuko rero uwo muhesha w’inkiko niko kugenda kuvugana n’abayobozi bacu hashize umwanya bagarutse badusaba gusohoka tumaze gusohoka twagiye kubona, tubona ibikoresho bya televiziyo bitangiye gupakirwa natwe badutegeka gutaha, turitahira”.

Ibikoresho bya Family TV babipakiye ku manywa y’ihangu

Turacyageraza kuvugana n’ubuyobozi bwa Family TV kugirango bagire icyo batubwira kuri iki kibazo ariko ntibiradukundura.

Sangiza