Tariki ya 15 z’ukwa 8, ni umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ‘Assumption’

0
258
Kibeho ku butaka butagatifu ku bakilisitu gatulika

Uyu munsi tariki ya 15 z’ukwa 08, buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption).

Ni umunsi ukunze kwizihizwa cyane n’abakilisitu gatulika, by’umwahariko mu Rwanda i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda hateranira imbaga y’abagatulika bakizihiza uyu munsi mu buryo bwihariye kubemera amabonekerwa yahabereye.

Abantu barenga ibihumbi 6 baturuka mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bahakorera urugendo nyobokamana, ku munsi nk’uyu munsi w’itariki 15 z’ukwezi kwa 08 buri mwaka.

Uyu mubare w’aba bantu baba baje I Kibeho, ukunze kubera umutwaro ukomeye akarere ka Nyaruguru kubera ikibazo cy’amacumbi adahagije.

Ni ikibazo gikomeje gushakirwa umuti n’inzego za leta ndetse n’iz’abikorera.

Kuri ubu, hari imishinga itandukanye yo kubaka amahoteli agezweho mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana buhakorerwa.

Mu bihe bidatinze, ubu bukerarugendo buziyongera kurushaho kubera iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo (Huye-Kibeho-Munini-Ngoma).

Ni umuhanda watangiye kubakwa mu kwezi kwa 03/2019, ukazubakwa mu gihe kingana n’amazi 30 ngo ndetse unatware akayabo ka miliyari 69.9 z’amafaranga y’u Rwanda nkuko byemezwa na minisiteri y’ibikorwa remezo.