Tanzania igiye guhindura imihanda ya galiyamoshi ishaje iyisimbuze SGR

0
259
Tanzania irashaka kwiyunga ku bihugu byo ku muhora wa ruguru mu kubaka imihanda mishya ya galiyamoshi igezweho. Uyu muhanda ugaragara ku ifoto ni SGR uhuza Mombasa na Nairobi

Leta ya Tanzania ikomeje kugaragaza ubushake bwo kubaka imihanda igezweho ya galiyamoshi izwi cyane nka SGR, mu rwego rwo kongera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bihuza icyambu cya Dar Es Salam n’ibindi bihugu byo muri aka karere.

Itangazamakuru rikorera muri Tanzania riravuga ko abategetsi b’iki gihugu batangiye umushinga wo gusimbuza imihanda ya galiyamoshi ishaje yubatswe ku ngoma y’abakoloni mu myaka 100 ishize, ngo bakayisimbuza imihanda igezweho ya galiyamoshi izwi nka SGR.

Tanzania igomba kwifatanya n’ibindi bihugu byibumbiye ku muhora wa ruguru nubwo isanzwe ibarizwa ku muhora wo hagati.

Ibihugu byo ku muhora wa ruguru bigizwe na Kenya, Uganda, Sudani Yepfo n’u Rwanda.

Ibi bihugu byose bikaba bikomeje guseta ibirenge muri uyu mushinga wa galiyamoshi bihuriyeho, kubera ikibazo cy’amafaranga.

Kenya niyo ihagaze neza kuri uyu mushinga, kuko yabashije kubaka umuhanda uhuza icyambu cya Mombasa n’umurwa mukuru Nairobi.

Igice gisigaye ni ikizahuza Nairobi n’umujyi wa Naivasha, gukomeza Kisumu na Malaba muri Kenya, ukagera i Kampala muri Uganda, ukagera i Kigali mu Rwanda.

Iki gice cy’uyu muhanda uturuka I Nairobi, ukanyura muri Uganda kugera mu Rwanda, waradindiye kubera ibibazo bishingiye ku bushobozi bw’amafaranga.

Ibi byatumye u Rwanda ruhindura umuvuno, kuko imbaraga nyinshi zashyizwe mu mushinga wa galiyamoshi uzahuza Isaka ya Tanzania na Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda wa galiyamoshi Isaka – Kigali ufite uburebure bw’ibirometero (KM) 571, ukaba utegerejweho kongera imbaraga mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse no kongera umuvuduko w’urujya n’uruza rw’abantu muri ibi bihugu byombi.