Taekwondo y’u Rwanda yabonye umufatanyabikorwa mushya

0
267
Ishyirahamwe ry'umikono wa Taekwondo ryashyisanye amasezerano y'ubufatanye na sosiyete y'indege ya Ethiopian Airlines

Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryungutse umufatanyabikorwa mushya ari we Ethiopia Airlines, uzajya atanga amatike abiri y’indege mu guhemba abitwaye neza mu marushanwa atandukanye abera mu Rwanda.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Roshan Supe ushinzwe ubucuruzi muri Ethiopia Airlines yatangaje ko intego yabo ari ugucuruza ariko banafasha abanyarwanda gutera imbere, haba muri siporo ndetse no mu bindi.

Ati: “N’ubwo turi sosiyete y’ubucuruzi, ubu ikituraje ishinga ni ugufatanya n’abandi mu guteza siporo imbere ndetse n’ibindi bikorwa byahindura imibereho y’abantu. Twishimiye rero ubufatanye tugiye kugirana n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, kandi si yo gusa rwose turateganya no gufatanya n’abandi bose bazaba babikeneye.”

Roshan Supe ushinzwe ubucuruzi muri Ethiopia Airlines

Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF) yatangaje ko gusinya amasezerano na Ethiopian Airlines ari n’ikimenyetso cy’intambwe nziza mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda, gusa ngo imihigo irakomeje.

Ati: “Twishimiye kubona umufatanyabikorwa nka Ethiopia Airlines kuko bizafasha mu kuzamura urwego rw’amarushanwa twateguraga dore ko ubu igihembo nyamukuru kizaba ari itike y’indege guhera kuri Ambassador’s Cup turimo kwitegura mu kwezi gutaha.”

Bashyira umukono ku masezerano

Ethiopia Airlines izajya iha RTF amatike y’indege abiri yo kujya i Dubai azajya atangwa mu guhemba abahize abandi mu marushanwa ya Taekwondo.

Uretse ayo matike afite agaciro k’amadolari ya Amerika asaga 1000, ni ukuvuga ayingayinga 900.000 tugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda, amakipe ya Taekwondo y’u Rwanda n’abandi bayikina cyangwa bafite aho bahuriye n’uwo mukino, bazajya bagabanyirizwaho 10% ku kiguzi cy’itike y’urugendo igihe bagiye mu mahanga.

Ethiopia Airlines abaye umufatanyabikorwa wa gatatu mu irushanwa rya Ambassador’s Cup 2018 rizaba mu kwezi gutaha, uwa mbere akaba Ambasade ya Korea mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo n’umuco mu Rwanda.

Ambassador’s Cup 2018 iteganyijwe kuba ku itariki ya 6 n’iya7 Ukwakira uyu mwaka, ikazitabirwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.