Sugira uri mu kiruhuko cy’ubuzima ngo yiteguye kugarukana imbaraga mu kibuga

0
1280
Ernest SUGIRA yishimira igitego ubwo U Rwanda rwatsinda ibitego 2 ku busa bw'ibirwa bya Maurice

Sugira Ernest rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC aravuga ko mu mwaka w’imikino utaha azaba ahagaze neza nyuma y’igihe kinini amaze yaravunitse.

Sugira yagize ati: “Byagenze neza. Ndi mu kiruhuko cy’ubuzima kugeza amezi atatu arangiye nkabona guhabwa uburenganzira bwo gukora imyitozo. Ariko nge mfite ikizere nkurikije uko navuwe, nanakurikije uko niyumva”.

Nk’uko yabibwiwe n’abaganga, nyuma y’amezi atatu ngo uyu rutahizamu wa APR FC azatangira imyitozo yoroheje, nyuma atangirane imyitozo hamwe na bagenzi be mu mpera za Nyakanga 2018. Ibi bivuze ko azagarara mu kibuga mu mwaka utaha w’imikino.

Sugira yagize ati: “Hasigaye guhabwa uburenganzira na muganga, tukajyana ku kibuga na muganga, akajya agenda ankuramo ubwoba, nkatangira gukora imyitozo idakanganye nkajya gukora imyitozo yo kunanura umubiri, koga muri Piscine, kujya kwiruka bidasaba imbaraga kuzageza ubwo bizagenda biza ku buryo mu kwitegura  shampiyona y’umwaka utaha natangira gukina”.

Ernest Sugira ahanganye na Mohamed Oulhaj wa Morocco mu irushanwa rya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda

Uyu rutahizamu waguzwe na APR FC akavunika atarayikinira umukino uwo ari wo wose yemeza ko nagaruka mu kibuga azaha ibyishimo abakunzi b’ikipe ye.

Ati: “Ntawe narenganya ku kibazo nagize, ni impanuka yangwiririye ntawe nashyiraho ikibazo. Ibyabaye nagombaga kubyakira. Ubu rero, muri APR FC nzi ko harimo icyuho ariko inafite abakinnyi beza, muri bo wenda nta Sugira urimo, nange nimara gukira nzatanga umusanzu wange”. Sugira yageze muri APR FC avuye muri Vita Club yo muri RDC.

Sugira yavunikiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ubwo yiteguraga umukino wa Uganda wo gushaka itike ya CHAN 2018 muri Kanama 2017.

Icyo gihe yavunitse ku kaguru k’ibumoso aho igufwa ryacitsemo kabiri. Yaje kubagwa mu bitaro by’umwami Faisal  mu Gushyingo 2017 ntibyagenda neza  nyuma yagiye mu Buhinde abagwa tariki 06 Werurwe 2018 ahabwa amezi atatu aruhuka.

Sugira Ernest nyuma yo kuvunika yiteguye kugarukana imbaraga zidasanzwe mu mwaka utaha w’imikino