Stan Kroenke agiye kugura imigabane yose muri Arsenal FC ariko abafana bamwamaganiye kure

0
328
Umuherwe Stan Kroenke asuhuza umukunnyi we Mezut Ozil. Ifoto: BBC

Abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru y’Arsenal FC yo mu bwongereza bamaganiye kure icyemezo cy’umuherwe Stan Kroenke ushaka kwegukana imigabane yose y’iyi kipe 100%.

Uyu munyamerika usanzwe ufite imigabane y’iyi kipe ku kigero cya 67% byamaze gutangazwa ko yiteguye gushyira ku meza miliyoni 600 z’amapawundi akegukana indi migabane yari isigaye ibarirwa kuri 30% yari mu maboko y’undi munyemari ukomoka mu Burusiya witwa Alisher Usmanov.

Abakunzi bakuru b’iyi kipe ntabwo bakiriye neza uyu mugambi wa Stan Kroenke bavuga ko mu gihe yaba yegukanye iyi migabane yose nta jambo bakongera kugira muri iyi kipe.

Bamwe muri aba bafana n’abibumbiye mu itsinda ryitwa AST rigizwe n’abantu barenga 750 bafite ubutegetsi buhoraho kandi bakaba arinabo bari basanzwe bafata imyanzuro y’icyerecyezo cy’iyi kipe y’Arsenal kuva mu 2003.

Ni mu gihe habura iminsi mike ngo iyi kipe itangire shampiyona ndetse igatangira no kwamamaza u Rwanda binyuze mu kirango cya Visit Rwanda nkuko bikubiye mu masezerano yatwaye guverinoma y’u Rwanda akayabo ka miliyoni 30 z’amapawundi.