Sosiyete ya HUAWEI nta mpungenge itewe no kuba GOOGLE igiye kuyambura OS ya Android

0
243

Kompanyi y’abashinwa ya HUAWEI iravuga ko ntampungenge ifite ku bucuruzi bwayo mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo nyuma y’uko abanyamerika batangaje ko bagiye guhagarika imikoranire nayo.

Abanyamerika bavuga ko bafashe umwanzuro wo gushyira iyi kompanyi ya HUAWEI ku rutonde rw’umukara bayishinja ibikorwa byo kuneka amabanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika ngo ikoresheje interineti ya 5G.

Ni ibintu byatumwe leta y’Amerika itegeka sosiyete zose z’ubucuruzi zikomoka muri Amerika kwirinda kongera gukorana bya hafi na HUAWEI.

Ni mu ntambara y’ubucuruzi ikomeje gushyamiranya Ubushinwa n’Amerika.

By’umwahariko sosiyete ya GOOGLE y’abanyamerika yategetswe kwambura ikoranabuhanga rya ANDROID muri telefoni ngendanwa za HUAWEI.

Umwe mu bakuriye HUAWEI mu Rwanda (utifuza kumvikana mu itangazamakuru) yabwiye umunyamakuru wacu, ko ibi byemezo by’abanyamerika ntangaruka bizagira ku bucuruzi bwabo mu bihugu by’Afurika.

Asobanura ko bamaze iminsi bakora ikoranabuhanga ryabo ryihariye, rigomba kuzasimbura Android muri telefoni zabo, ngo bityo kuba GOOGLE yahagarika imikoranire na HUAWEI ngo ni igihombo ku banyamerika ubwabo.

Ubusanzwe HUAWEI niyo iri ku isonga kuri iyi isi mu gukoresha ikoranabuhanga rya interineti ya 5G nubwo nayo yatangiye guhura n’imbogamizi zo kutagirirwa icyizere n’ibihugu bikomeye birimo USA, Australia na New Zealand.

Ku rundi ruhande ariko HUAWEI yatangiye gushaka inzira zo kwigarurira iki cyizere ikoresheje ibindi bihugu bikomeye ku isi.

Urugero, mu bihe bishize HUAWEI yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’itumanaho cy’Abarusiya MTS, mu gukoresha ikoranabuhanga rya interineti iri kumuvuduko wa 5G mu Burusiya.