Social Mula ngo yiteguye gukosora umunyafurika yepfo bazaririmbana muri Jazz Junction

0
1190
Social avuga ko n'abanyamahanga bagomba kumenya ko no mu Rwanda hari umuziki

Umuhanzi Social Mula uririmba mu njyana ya Afro na R&B yiteguye kwigaragariza abakunzi be nyuma y’iminsi atagaragara mu bitaramo bikomeye, ubu akaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki ya 25/05/2018.

Social Mula amaze igihe asa nkuwihugiyeho, aho amaze iminsi atumvikana haba mu bitaramo ndetse yewe n’indirimbo nshya, ubu akaba yiteguye kwereka abakunda muzika ibyo amaze iminsi ahugiyemo.

Mu kiganiro twagiranye Social yagize ati: “Nibyo koko maze iminsi ntumvikana, ariko ndaje mbereke ibyo maze iminsi mpugiyemo, ndakangurira abankunda bose ndetse n’abakunzi ba muzika nyafurika kuzitabira Jazz Junction bakaryoherwa n’umuziki w’umwimerere”.

Banza urebe indirimbo ya Social Mula ukunzwe cyane muri iyi minsi:

Social yakomeje avuga ko ari iby’agaciro gakomeye gutumirwa kuririmba muri iki gitaramo, gisanzwe gitumirwamo abahanzi mpuzamahanga bakaza gutaramira abanyarwanda ariko bakabanzirizwa n’abahanzi bo mu Rwanda iyi nshuro akaba ari we utahiwe.

Yongeyeho ko yiteguye kuzakoresha imbaraga ze zose cyane ko iki gitaramo, usanga baririmba (live) cyangwa se umuziki w’inyumva nkumve cyane ko usanga hatumirwamo abahanzi bazwiho ubuhanga buhanitse mu muziki wa live.

Social yagize ati: “Njyewe niteguye kuzerekana uwo ndiwe hariya, ku buryo Zahara azagenda amvuga imyato, erega tugomba kwerekana icyo dushoboye ku buryo n’abo bahanzi bo hanze babona ko mu Rwanda hari umuziki”.

Ifoto yamamaza iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku itariki 25/05/2018

Kigali Jazz Junction n’igitaramo ngaruka kwezi kuri iyi nshuro hakaba haratumiwe umuhanzikazi wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Zahara wakunzwe cyane mu ndirimbo nka: ‘Loliwe’, akazafatanya na Social Mula wo mu Rwanda.

Reba hano indirimbo ya Zahara yakunzwe n’abatari bake: