Smart Africa yasinyanye amasezerano n’ishuri kabuhariwe ritanga amahugurwa AFRALTI

0
163
Umuyobozi wa Smart Afurika Dr Hamadoun Touré iburyo ari kumwe n'ukuriye AFRALTI Mr William Baraza bari bashyira umukono kumasezerano

Ikigo Smart Africa cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishuri kabuhariwe mu gutanga amahurwa y’iby’itumanaho (AFRALTI), amasezerano ngo ategerejweho kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu bihugu by’Afurika.

Ikindi ni uko ngo ububufatanye bwa Smart Africa na AFRALTI ngo buzifashishwa mu kuzamura impinduramatwara ya 4 mu by’inganda muri Afurika.

Ibi byemejwe na Dr Hamadoun Touré ukuriye ikigo Smart Africa, ubwo yari mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, umuhango wabereye i Kigali ku cyicaro cya Smart Africa kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/01/2019.

Bwana Touré kandi yavuze ko ubu bufatanye bagiranye n’ishuri ry’amahugurwa rya AFRALTI ngo buzabafasha mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage b’Afurika cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’iy’amajyepfo.

Mr William Baraza uyobora iri shuri rya AFRALTI avuga ko bazakoresha ubunararibonye bafite mu gutanga amahugurwa ngo bakagera ku ntego bihaye bafatanyije na Smart Africa.

Amahugurwa azibandwaho cyane ni ajyanye n’ubumenyi muby’itumanaho, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi muby’imiyoboro migari y’ikoranabuhanga.

Ikigo Smart Africa cyashyizweho n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma bo ku mugabane w’Afurika, kikaba kigamije gushyira mu bikorwa ibyifuzo cyo kwihutisha iterambere ry’uyu mugabane mu bukungu, binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Smart Africa niyo kandi isanzwe itegura inama mpuzamahanga ya Transform Africa imaze kumenyerwa ko iba buri mwaka hano mu Rwanda.

Iy’uyu mwaka itegerejwe kuzaba mu kwezi kwa 5 (kuva ku itariki 7 kugeza kuya 10) nayo ikazahuza abarenga 4000 barimo; abakuru b’ibihugu naza guverinoma, abikorera, imiryango itegamiye kuri leta ndetse ndetse n’ibigo n’amasosite mpuzamahanga.