Sitasiyo y’amashanyarazi yashowemo arenga miliyari 12 Frw yatashywe ku mugaragaro

0
117
Minisitiri Gatete Claver ari kumwe n'intumwa za EU barekwa uko iyi sitasiyo nshya izaba ikora

Amb Gatete Claver Minisitiri w’ibikorwa remezo na Stefano Manservisi umuyobozi mukuru wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi batashye ku mugaragaro sitasiyo y’amashanyarazi yubatswe ku musozi wa Mont Kigali.

Iyi sitasiyo ngo yavuguruwe itwaye miliyoni 23 z’amayero, ni ukuvuga akabakaba miliyari 12 mu mafaranga y’u Rwanda. Itegerejweho kuzatanga amashanyarazi mu bice bya Nyamirambo, Bugesera, Kamonyi na Muhanga.

Niba ntagihindutse ngo iyi sitasiyo izatangira ibikorwa byayo ku itariki ya 20 z’uku kwezi kwa 10 muri uyu mwaka wa 2018.

Iyi station ni kimwe mu bikorwa  biterwa inkunga n’umuryango w’ubumwe w’uburayi, by’umwahariko muri uyu mushinga w’iby’amashanyarazi wose hamwe ngo wagenewe miliyari zisaga 23 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga ugamije kugabanya amashanyarazi atakara cyangwa ngo acikagurike.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko bitarenze mu 2024 ngo abanyarwanda bose bazaba baragejejweho amashanyarazi, mu gihe kuri ubu abagera kuri 46% aribo bayafite.

Kugeza ubu mu gihugu hose kandi habarirwa amashanyarazi angana na megawati 218.