Sitandi ‘Stands’ zo muri Expo 2019 (22nd RITF) ziziyongera: PSF Rwanda

0
309
Expo Ground i Gikondo ahazanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga

Urugaga rw’abikorera PSF Rwanda rukomeje imyiteguro y’imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rya 22nd Rwanda International Trade Fair, rizabera I Gikondo mu mujyi wa Kigali guhera mu mpera z’uku kwezi turimo.

Rizatangira ku itariki 22/07 kugeza kuya 11/08 muri uyu mwaka wa 2019.

Kuri ubu amakuru mashya aturuka mu rugaga rw’abikorera ni uko abasanzwe bamurika ibikorwa byabo muri uyu mwaka ubwitabire bwiyongereye kurushaho ngo ndetse n’umubare w’amasitandi (stands) uziyongera kurushaho.

Eric Kabera, ukuriye ishami rishinzwe isakazamakuru mu rugaga rw’abikorera PSF Rwanda yabwiye The New Times ko kuri ubu biteguye kuzatanga amasitandi (stands) arenga 900, mu gihe mu mwaka ushize bari batanze sitandi 700.

Ni ukuvuga ko muri iri murikagurishwa ritegerejwe hazongererwa amasitandi arenga 200 ugereranije na sitandi zari zatanzwe mu mwaka ushize.

Iri murikagurisha rigiye kuba mu gihe, mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka, PSF Rwanda iheruka gusinyana amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yo korohereza abakiliya kujya bishyura ibicuruzwa byose bakoresheje uburyo buzwi nka Mobile Money, ntakiguzi abakiliya basabwe.

Ku ikubitiro, ubu buryo bushya bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money buteganijwe ko buzakoreshwa mu iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye gutangira muri uku kwezi.