Sitade Amahoro igiye gutangira kuvugururwa, inasakarwe impande zose

0
2674
Stade Amahoro yaherukagwa kuvugururwa ubwo hitegurwaga imikino ya CHAN 2016

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA) cyatangaje ko mu gihe cya vuba hagiye gutangira imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro, ibice byayo byose bigasakarwa.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) n’ibigo biyishamikiyeho byasobanuriraraga Komisiyo y’Ingengo y’imari mu Mutwe w’Abadepite, uko bakoresheje ingengo y’imari ya 2017-2018 n’ibiteganyijwe gukorwa muya 2018-2019.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Serubibi Eric yavuze ko mu byo bateganya gukora vuba harimo gusakara ibice byose bya Stade Amahoro kuko ubusanzwe igice kinini cyayo kidatwikiriye.

Serubibi yavuze ko imirimo yo kuvugurura iyi stade biteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha. Yagize ati: “Harigukorwa inyigo izarangira mu mataliki 15-16 z’uku kwa Gatanu , hagamijwe gusakara Stade Amahoro yose mu rwego rwo kuyongerera agaciro”.

Serubibi Eric umuyobozi mukuru wa RHA, wemeza ko inyigo zo gusana ama-stade zigeze kure

Mu bindi bikorwa byo kuvugurura, hateganyijwe ko hazanavugururwa Petit Stade, muri gahunda yo kwitegura imikino nyafurika ya Basketball izabera i Kigali umwaka utaha.

Uretse izi stade zombi, hanateganyijwe ko mu turere hazubakwa Stade ya Nyagatare, iya Bugesera ndetse n’iya Ngoma. Hateganyijwe kandi ko hazarangizwa burundu imirimo yo kubaka Stade ya Huye , ishobora kuzarangira itwaye asaga miliyoni 570 z’amanyarwanda.

Stade Amahoro ikunze kwakira ibikorwa bitandukanye birimo imikino n’ibirori bitandukanye birimo iby’igihugu, imirimo yo kuyisakara ishobora kuzamara gahati y’amaze icumi cyangwa cumi n’abiri.

Hazasakarwa impande zose zigize Stade Amahoro, ahicara abafana