Sintex yasohoye amashusho mashya

0
314

Sintex ukora umuziki w’uruhurirane rw’injyana za Kinyafrica na Dancehall yashyize hanze amashusho mashya y’indirimbo yise WHY.

Ni amashusho yashyizwe hanze nyuma y’icyumweru yamamazwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga binyuze muri kompanyi yiswe Arthur Nation originations, ikuriwe n’umuvandimwe w’uyu muhanzi ariwe Nkusi Arthur aka RUTURA.

Reba aya mashusho hano:

Iyi kompanyi ya Arthur Nation ninayo iri gukurikirana ibikorwa by’umuhanzi Sintex Arnord Kabera kuva mu mezi 3 ashize.

Nyuma yuko uyu muhanzi atangiye gukorana n’iri tsinda riyobowe na mukuru we, Nkusi Arthur, nibwo yatangiye kwamamara ku buryo bugaragara kurusha mbere nkuko byemezwa n’abakurikiranira hafi ibya muzika yo mu Rwanda.

Sintex ari kumwe na Arthur Nation bamaze gukora indirimbo 2, arizo WHY (amajwi n’amashusho) ndeste n’indi nshya yasohotse muri iyi minsi yitwa Supestar.

Umva iyi ndirimbo nshya ya Sintex:

 

 

Sangiza