Shassir watorotse Rayon Sports yafashije igihugu cye kwitwara neza

0
1741
Shassir mu ikipe yakinnyi na U20

Nahimana Shassir umaze iminsi atorotse ikipe ya Rayon Sports ubu ari gufasha ikipe y’igihugu cye cy’Uburundi kwitwara neza.

Shassir amaze iminsi  yaratorotse Rayon Sports ubu yibereye I Burundi, yagiye kubera kwinubira ko adahabwa umwanya wo  gukina kandi we avuga ko yiyumva nk’umukinnyi w’umuhanga udakwiye kubanza hanze akinjira mu kibuga asimbura.

Kuva yagenda ari gukorera imyitozo mu ikipe y’igihugu y’Uburundi, byanatumye mu mpera z’icyumweru gishize ayifasha gutsinda ikipe y’igihugu y’abakiri bato ibitego 2 ku busa.

Ni umukino wabaye kuwa gatandatu, aho Shassir yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’aho Bayizere Olivier yari yatsinze icya mbere.

Shassir wari wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona umwaka ushize, uyu mwaka ntiwamuhiriye kuko yakunze gushwana n’abatoza guhera kuri Karekezi Olivier watangiranye na Rayon Sports ndetse na Ivana Minnaert wamusimbuye.

Byanatumye adakinishwa imikino myinshi gusa byahumiye ku mirari ubwo umutoza Minnaert yazaga kuko yamukinishije umukino umwe gusa wa Mamelodi  I Kigali nabwo iminota 30 gusa kuva ubwo basa n’abashwana ntiyongeye kumukinisha ukundi.

Uyu musore nawe yahise afata umwanzuro wo guhita yisubirira iwabo mu Burundi ari naho ari kubarizwa kugeza ubu.