Sandra Teta yongeye gutegura ibirori byigeze kumufungisha

0
2366
Sandra Teta akunze kugaragara mu dushya

Teta Sandra wamamaye cyane ubwo yabaga igisonga cya 2 cya Nyampinga wa kaminuza y’ubucuruzi yahoze yitwa SFB mu 2012, yongeye ategura ibirori byigeze kumufungisha.

Nyuma y’imyaka 2 ibyo bibaye Sandra Teta yongeye gutegura Teta All Red Party izaba ku itariki 31/03/2018, ikabera K-Club aho umuntu wese uzayizamo asabwa kuzaba yambaye ibara ry’umutuku n’ibindi bisa nabyo.

Sandra Teta yongeye ategura ibirori byigeze kumufungisha

Uyu mukobwa yaherukaga gutegura igitaramo nk’iki mu 2016, kikaba cyarabereye kuri Ubumwe Grand Hotel ndetse cyari kitabiriwe n’itsinda rya Urban Boys rikigizwe na Safi Madiba, Humble, na Nizzo.

Teta Sandra yaherukaga niyo yaje kumufungisha kuko nyuma y’uko itabaye yahise aburirwa irengero maze ikompanyi yitwa STS Trade irega Sandra Teta, imushinja kurigisa inzoga zifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 n’ibihumbi 100 by’amanyarwanda.

Ni amafaranga ngo yagomba kwishyura ariko byarangiye uyu mukobwa aguye mu gihombo kubera ko ibirori yari yateguye kuri uwo munsi bititabiriwe kubera kubura abantu bitewe n’imvura yari yiriwe igwa kuri uwo munsi w’ibirori.

Sangiza