Sandra Teta na Vanessa, baje mu bakomeje muri GFEA 2018

0
2048
Uwase Vanessa na Sandra Teta bakunze kugaragaza amafoto yambaye utwenda tugaragaza bice by'ibanga

Sandra Teta, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Vanessa Uwase, Shinny Abdula na Gigi Mugisha nibo bakomeje mu kiciro gikurikiyeho cy’amajonjora y’abagomba kwitabira God Father East Africa 2018 (GFEA 2018) irushanwa rimeze nka Big Brother.

Ni nyuma y’uko mu kwezi kwa gushize kwa 1 muri uyu mwaka wa 2018 aribwo mu Rwanda habaye ijonjora rya mbere maze hatorwa abanyarwanda 10 muri 18 bari baryitabiriye.

Aba bashije gukomeza uko ari 6 ngo bazakomereza muri Kenya naho hakazaba amajonjora ya nyuma ari nayo agomba kwemeza abaserukira u Rwanda muri aya marushanwa.

Aba uko ari 6 nibo bakomeje mu kindi kiciro muri GFEA 2018

Ijonjora rya nyuma rizabera muri Kenya, rizaba mu cyumweru gitaha ku itariki 17 z’uku kwezi kwa 2 kugera kuwa 03/03/2018.

Ni irushanwa riteguye neza nkuko irushanwa rya Big Brother Africa ryabaga riteguye, akaba ari naho havuye imvugo yo kubyitirira Big Bro ya EA.

Umwe mu bashijwe u Rwanda muri aya marushanwa (Producer in charge of Rwanda) ni Christelle Kabagire uzwi cyane mu biganiro by’imideri n’imyidagaduro kuri televiziyo RTV.

Christelle Kabagire

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare wa nyawo w’abazahagararira u Rwanda kuko mbere byavugwaga ko bazaba ari 3 cyangwa 4, ariko kuri ubu ngo baracyabyigaho neza.

Christelle Kabagire yagize ati: “Ntabwo nakubwira ngo tuzafata abantu 3 cyangwa 4 kuko tuzabanza turebe abashoboye, umubare wabo, umwihariko bafite, hanyuma tubone kwemeza umubare. Bashobora kuba 4, 3 cyangwa se tukarenza aha”.

Ni amarushanwa y’imyatwarire n’imibereho hagati y’ibyamamare mu byiciro bitandukanye, kuko bose bazahurira hamwe bakabana mu nzu rusange mu gihe kingana n’amezi atatu, bacugwa naza camera zitagaragara.

Izi camera nizo zizajya zifotora amashusho azajya akoreshwa kuri televiziyo zo muri aka karere nka Citizen TV na NTV zo muri Kenya ndeste na NTVUganda.

Ibizakorerwa muri aya marushanwa ‘God Father East Africa 2018’ ntaho bizaba bitandukaniye n’ibyari bisanzwe bibera muri Big Brother Africa.

Uzegukana iyi ‘God Father East Africa 2018’ azahebwa ibihumbi 25 by’amadolari y’Amerika abarirwa muri milliyoni zirenga 21 z’amanyarwanda.

Ni amafaranga make cyane ugereranije n’ayahebwaga abitabiriye Big Brother kuko uwa mbere yatahanaga arenga ibihumbi 300 by’Amadolari abarirwa muri milliyoni 255 750 000 z’amanyarwanda.

Big Brother iheruka kuba yabereye muri Afurika Yepfo mu 2014 iyi ikaba yaritabiriwe n’abanyarwanda 2 barimo: Umunyamakuru kuri KISS FM, akaba n’umunyarwenga ‘Nkusi Arthur (Rutura)’ n’undi muhanzi w’indirimbo ‘Frank Joe’

Ni ubwa mbere u Rwanda rwari rwinjiye muri aya marushanwa ya Big Brother ndetse bikaba ari nabwo bwanyuma yanabayeho kuko ntayandi azwi yakurikiye aya yabaye mu 2014 yiswe Big Brother Africa 9: Hot-Shots.

Aya marushanwa ya ‘God Father East Africa 2018’  ntabwo igihe azatangirira kiramenyekana neza, kuko abari kuyategura bavuga ko bazabimenyekanisha mu bihe biri imbere nyuma y’uko kwiyandikisha birangira.

Kwiyandikisha ni Ubuntu, bisaba kuzuza inyandiko imwe yemewe yatanzwe n’abategura aya marushanwa, kuba ufite imyaka 21 kuzamura, ndeste no kuba uturuka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania.