Imyenda Sanchez azambara muri Man United yageze hanze

0
1466
Sanchez muri Man United

Uruganda rwa Addidas rwambika Manchester United, rwamaze gukora imyenda izambikwa  Alexis Sanchez ugiye kuyerekezamo ndetse akaba yanamaze guhabwa nimero 7 yambawe n’ibihangange muri iyi kipe.

Kugeza ubu ndetse iyi myenda yamaze gushyirwa ku isoko kuko na bamwe mu bafana batangiye kuyigura barimo umufana ukomeye w’iyi kipe  Amer Moured.

Iyi nimero 7 yambawe n’ibihangange muri iy kipe, birimo George Best , Eric Cantona, David Beckham na Christiano Ronaldo.

Imyenda yamaze kujya hanze

Ni mu gihe biteganyijwe ko bitarenze uyu munsi kuwa 5 uyu mukinnyi aba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 4 n’igice akinira Manchester United.

Alexis Sanchez yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester United kuyerekezamo akazajya ahembwa ibihumbi 450 by’amadorali akazaba ariwe mukinnyi uhembwa agatubutse kurusha abandi mu Bwongereza.

Nubwo atarasinya ariko Sanchez yamaze gukorerwa umwenda azambara ni umwenda wakozwe n’uruganda rwa Addidas ruzanzwe rwambika iyi kipe.

Umutoza wa Arsenal, Arsen Wenger kuri uyu kane mu kiganiro n’abanyamakuru yatangaje ko vuba cyane bishoboka ko ibya Sanchez biba birangiye akajya muri Manchester United naho umunya Armenia Henrikh Mkhitaryan akajya muri Arsenal.

Ati: ”Iri soko rizamara iminsi 30 ariko biri(ibya Sanchez) hafi  kurangira akagenda  gusa  nanone umunota kuwundi  bishobora no kwanga niko isoko ryo kugura abakinnyi rimera.”

Sanchez yitezweho gukora amateka mu kugurisha imipira myinshi mu  gihe gito kuko yamaze gukorerwa imipira ibihumbi 10 azagurisha mu cyumweru kimwe gusa.

Kugeza ubu abakinnyi nka Paul Pogba na  Zlatan Ibrahimovic, abasesenguzi mu bukungu bavuga ko  Sanchez niyiyongeraho Manchester  United izahita isiga izindi kipe mu bukungu.