Safi na Marina basohoreye rimwe indirimbo nshya

0
4696
Safi na Marina bari kumwe na Manager wabo BadRama

Safi Madiba abinyujije mu itsinda The Mane, ahuriwemo n’umuhanzi kazi Marina, yasohoye indirimbo ya mbere ari wenyine kuva yatandukana na Nizo na Humble babanaga muri Urban Boys. Iyi ndirimbo ya Safi yayise ‘Kimwe Kimwe’

Safi avuga ko iyi ndirimbo yayitondeye. Yagize ati: “Nyuma y’uko nagiye nkorana n’abahanzi batandukanye indirimbo nyinshi, abanyarwanda bari banyotewe kumva umwimerere w’ijwi ryanjye mu indirimbo yanjye ndi njyenyine”

Yumve hano:

Nta gihe kirenga ukwezi n’igice ashyize hanze indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yitwa Got It afatanyije na Meddy.

Marina nawe yasohoye iyitwa “Decision”

Marina nawe ubarizwa muri The Mane, yashyize hanze indirimbo nshya ye yitwa Decision afatanyije n’umuraperi ukomoka muri Tanzania witwa Papito.

Mu kiganiro gito twagiranye na BadRama manager wa Marina na Safi, yavuze ko iyi ndirimbo ya Marina impamvu batekereje kuyikorana ni umunyamahanga ngo ari ukugira ngo batangire barebe uko uyu mukobwa yatangira kwambuka imbibi z’u Rwanda akamenyekana no mu bindi bihugu byo mu karere.

Umva Decision ya Marina ft Papito:

BadRama avuga ko nkuko izi ndirimbo bazishyiriye hanze icyarimwe ngo ari nako amashusho yazo azagira hanze icyarimwe ku wa gatatu itariki 27/12/ 2017.