Safi na Judith nyuma y’ubukwe batangiye indi mishinga

0
380
Niyibikora Safi n'umugore we Judith batangije umuryango ’Madiba Foundation’

Niyibikora Safi, umwe mu bagize itsinda rya Urban Boyz yatangije umuryango yise ’Madiba Foundation’ ugamije gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

Uyu muhanzi yemeza ko uyu mushinga we,awufatanije n’umugore we mushya baherutse kurushinga mu bihe bishize ariwe Judith Niyonizera.

Safi yavuze ko ashimira umugore we ngo nubwo ubu atari ino yagiye muri Canada akaba atabonetse muri icyi gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro uyu muryango.

Yagize ati: “Madiba Foundation nayitangije hagamijwe ibikorwa byo gufasha mu shobozi buke bwanjye mfite, mbifashijwemo n’abandi bantu batandukanye biyemeje gufatanya nanjye. Nta kwezi gushize dutangiye ariko ubu nibwo bibaye ngombwa ko imenyekana kuko twari tukiri mu gutegura ibikorwa.”

Umwe mu baturage twaganiriye Habiyakare Innocent, umugabo usheshe akanguhe uri mu baturage bo mu Mudugudu wa Gapfupfu wafashijwe na Safi mu kwishyurira umuryango we wose ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko ashimira uyu muhanzi bahoze baturanye amwita ’umuvandimwe’ ku bw’icyo gikorwa.

Ati “Twaturanye ari muto, ahanga. Mwibuka n’ubundi ari umuhanzi. Namubonye numva ndanezerewe kubera izi ’mutuelle’ atwishyuriye, adufashije mu rwego rwo kuba yaratuye aho hantu kandi akaba yarabanaga n’abantu neza. Abandi bahanzi nabo begere imiryango y’abatishoboye, begere iy’abishoboye bazamure urubyiruko n’abakiri hasi.”

Safi ari kumwe na Habiyakare Innocent( umwe mu bafashijwe na Madiba Foundation

 

Umuryango ’Madiba Foundation’  watangiriye mu gufasha abaturage bo mu mudugudu wa Gapfupfu (yahoze acumbitsemo) mu murenge wa Nyakabanda aho yishyuriye ubwisungane mu kwivuza imiryango igizwe n’abantu 27.

Abahawe ubufasha na Madiba Foundation ni imiryango 27, harimo ibiri ifite ibibazo birimo n’iby’uburwayi

Hari kandi imiryango ibiri azajya akurikirana umunsi ku wundi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25/10/2017.

Safi yari aherekejwe na bamwe mu banyamuryango ba ’Madiba Foundation’ barimo inkoramutima ze za hafi n’abandi bifuje kwifatanya na we.

Bamwe mu bazwi bamuherekeje ni mubyara we Queen Cha, Rwasa ukina filime ndetse n’umujyanama w’umuhanzi Marina uzwi nka Bad Rama.

Umuhanzi-kazi Queen Cha ni uku yari yambaye

 

 

 

Sangiza