RwandAir yatangiye kubyaza umusaruro ingendo nshya zerekeza i Tel Aviv muri Israel

0
124
Indege ya RwandAir iri mu kirere.

Isosiyete ya leta y’u Rwanda ikora ingendo ndetse n’ubwikorezi byo mu kirere RwandAir, yatangiye kubyaza umusaruro ingendo nshya iherutse gutangiza zihuza Kigali na Tel Aviv ya Israel, ingendo zatangijwe mu kwezi gushize kwa 6.

Ni ingendo zikorwa inshuro 3 mu cyumweru ntahandi indege ya RwandAir ibanje guhagarara. Iguruka kuwa kabiri, kuwa kane ndetse kuwa gatandatu.

Nyuma y’ibyumweru 2 gusa izi ngendo zitangijwe, umusaruro wa mbere muri izi ngendo wabonetse mu rwego rw’ubuzima, aho RwandAir yatangiye gukorana n’umuryango ukomoka muri Israel wita ku buzima bw’imitima y’abana (Save A Child’s Heart – SACH).

Uku gukorana ngo bizafasha abana b’abanyarwanda bafite ibibazo by’uburwayi bw’imitima aho bazajya boherezwa muri Israel gukorerwa ubuvuzi bwihariye.

Ku ikubitiro, muri iki cyumweru abana bagera ku 8, abagore 4 ndetse n’abaganga 2 (umudogiteri n’umuforomo) berekeje I Tel Aviv, binyuze muri ubu bufatanye bwa RwandAir n’uyu muryango w’abanya-Israel wa SACH.

Yvonne Manzi Makolo, umuyobozi mukuru wa RwandAir asobanura ko nubwo bakora ubucuruzi bw’ingendo z’ikirere, ngo banafite n’ishingano zo gukora ibikorwa bigamije kwita ku mibereho rusange y’abanyarwanda.

Uretse uyu musaruro wo mu rwego rw’ubuzima, izi ngendo za RwandAir zihuza Kigali na Tel Aviv, zitegerejweho no kuzamura ubuhahirane mu bucuruzi ndetse zinongere imbaraga mu mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Israel.

Izi ngendo za RwandAir zerekeje I Tel Aviv (abenshi bakunze kwita mu mujyi werurutse The “White City”) ni iza 29 RwandAir ikorera hirya no hino ku isi.

Ni iza kabiri, RwandAir ikorera mu bihugu bibarizwa mu burasirazuba bwo hagati, nyuma ya Leta ziyunze z’Abarabu.