RwandAir yatangiye ingendo zerekeza i Abuja muri Nigeria

0
146
RwandAir mu kirere

Kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir yatangiye ingendo nshya zerekeza mu mujyi ya Abuja muri Nigeria, akaba ari umujyi wa kabiri indege za RwandAir zerekezamo muri Nigeria nyuma ya Lagos.

Patrick Manzi umwe mu bayobozi bakuru muri RwandAir yemeza ko izi ngendo batangiye zerekeza i Abuja ngo zizafasha RwandAir guhuza ibihugu by’Afurika yo mu burengerazuba n’u Rwanda, ndetse n’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati ya Rwanda na Nigeria bikiyongera.

Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusinyana amasezerano na leta ya Nigeria agamije koroshya ingendo z’ikirere hagati y’ibihugu byombi.

Ni masezerano yiswe BASA: Bilateral Air Service Agreement, akaba yari igice cya kabiri cy’andi yari yashyizweho umukono mu mwaka wa 2013 I Kigali mu Rwanda, nayo akaba yaragamije koroshya ingendo z’ikirere hagati y’u Rwanda na Nigeria.

By’umwahariko aya masezerano yasinwe mu 2013 ngo yari agateganyo ariko ntabwo byabujije kompanyi nyarwanda ya RwandAir, gutangira ingendo zerekeza i Lagos muri Nigeria muri uwo mwaka, ndetse n’uyu munsi hakaba hatangijwe izerekeza i Abuja.

Sangiza