Uyu munsi, RwandAir yatangiye ingendo nshya zerekeza i Kinshasa

0
158
RwandAir ikomeje kwagura ingendo zayo nshya zihuza u Rwanda n'ibindi bihugu by'amahanga

Mu gitondo cyo kuru wa gatatu tariki ya 17/04/2019, Kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir yatangiye ingendo nshya zerekeza i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ku ikubitiro, abagenzi 120 biganjemo abikorera bo mu Rwanda ndetse n’abanyekongo nibo bakoze urugendo rwa mbere rwerekeza Kinshasa.

RwandAir izajya iguruka inshuro 3 mu cyumweru (kuwa gatatu, kuwa gatanu no ku cyumweru) ituruka i Kigali mu Rwanda yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, kimwe mu bibuga 4 by’indege bya mbere binini muri Kongo (DRC).

Biteganijwe ko kandi no mu kwezi gutaha kwa 5 muri uyu mwaka nabwo RwandAir izongera gutangira izindi ngendo zo mu ijoro zerekeza i Kinshasa, zikazaza ziyongera kuri izi zatangijwe uyu munsi.

Kinshasa ni umujyi wa 3 mu mijyi minini ku mugabane w’Afurika nyuma ya Lagos ya Nigeria na Cairo ya Misiri.

Ifite amakompanyi, amasosiyete y’ubucuruzi ndetse n’inganda bitari bike, bisanzwe bikenera ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa cyangwa bitumizwa mu mahanga.

Kinshasa kandi ifite uduce nyaburanga dukurura abakerarugendo ku bwinshi, nka pariki yitwa Lola ya Bonobo, Mise y’igihugu ndetse no muri Académie des Beaux-Arts,…

Ibi byose bikaba ari bimwe mu bizafasha RwandAir kubona isoko ry’abagenzi n’ubwikorezi bwa Cargo nkuko byemezwa n’ababikurikiranira hafi.

Izi ngendo za RwandAir zerekeza i Kinshaza zibaye iza 23 ikorera ku mugabane w’Afurika ndetse zikaba ari iza 27 ikorera mu bihugu byo ku migabane itandukanye yo ku isi.

Nyuma ya Kinshasa, RwandAir irateganya gutangira izindi ngendo nshya zerekeza i Tel Aviv muri Israel, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ben Gurion Intl A/port.

RwandAir kandi irateganya gutangira izindi ngendo nshya zerekeza i New York muri USA, Addis Ababa muri Ethiopia, i Guangzhou mu bushinwa ndetse n’i Conakry muri Gunea.