RwandAir yatangiye ingendo nshya zerekeza i Cape Town muri Afurika Yepfo

0
444
RwandAir itemye ikirere yerekeza muri Afurika Yepfo i Cap Town

Kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir yatangiye ingendo nshya zerekeza muri Afurika Yepfo mu mujyi wa Cap Town, ingendo zigomba kujya zikorwa inshuro enye mu cyumweru nkuko byemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa RwandAir.

Indege za RwandAir ngo zizajya zibanza kunyura i Harare muri Zimbabwe mbere y’uko zigera mu mujyi wa Cape Town muri Afurika Yepfo. RwandAir itangiye izi ngendo nyuma y’uko mu kwezi gushize yari yatangije izindi nshya zerekeza i Abuja muri Nigeria, umujyi wa kabiri RwandAir yerekejemo muri iki gihugu nyuma ya Lagos.

Bwana Chance Ndagano, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RwandAir, aherutse gutangaza ko izi ngendo nshya bari gutangiza muri iki gihe ngo zizafasha kuzamura urwego rw’ubucuruzi n’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu RwandAir iri kwerekezamo.

By’umwahariko umujyi wa Cape Town ufite icyambu gikomeye kinyuzwaho ibicuruzwa mpuzamahanga ndetse ukaba n’umujyi usanzwe ukurura abakerarugendo ku bwinshi kubera imiterere yawo n’izina ryawo.

Kuri ubu kandi binateganijwe ko RwandAir izasoza uyu mwaka ifunguye ingendo nshya mu Bushinwa no muri Leta zunze ubumwe z’amerika nyuma yuko ifunguye izindi ngendo mu bihugu by’u Burayi.

Sangiza