RwandAir yari igiye kugura Boeing 737 Max 8, yabaye ibihagaritse mu gihe hagikorwa iperereza

0
437
RwandAir yari ifite gahunda yo kugura izindi ndenge nshya za Boeing muri uku kwezi

U Rwanda ruri gukurikiranira hafi amakuru y’ihanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8, iheruka gukora impanuka igahitana abarenga 157.

Mu gihe hagikorwa amaperereza kuri iyi mpanuka, ngo u Rwanda rwabaye ruhagaritse ibyo kugura izindi ndege nshya za Boeing 737 Max 8 nkuko byari biteganijwe mu mpera z’uku kwezi kwa 3 no mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 4.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rutegereje ibizava mu iperereza burigukorwa kuri ubu bwoko bw’indege nyuma yaho hakaba aribwo hazafatwa umwanzuro wo kugura izi ndege cyangwa ntizigurwe

Nduhungirehe avuga ko icy’ingenzi ari umutekano w’abaturage mbere y’ibindi byose.

Ni ibitekerezo ahuriyeho na Yvonne Makolo umuyobozi mukuru wa RwandAir.

Isosiyete nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir yari ifiye gahunda yo kugira izi ndege za Boeing 737 Max 8 (zigera kuri 2) ndetse n’izindi 2 zo mu bwoko bwa Boeing A330 neo n’indi imwe yo mu bwoko wa Airbus A321LR nkuko byanditswe na Rwandatoday.africa.

Ubu bwoko bwa Boeing bwari bugiye kugurwa na RwandAir ngo nibwo bwari kuzayifasha kwagura ingendo nshya zayo yateganyaga gutangiza mu bihe biri imbere i New York muri USA, Addis Ababa, i Tel Aviv, i Guangzhou mu bushinwa n’i Conakry muri Gunea.

Ni indege ngo zari zitegerejwe kugera mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi kwa 3 ngo ariko RwandAir yabaye ifashe umwanzuro wo kuba ihagaritse kugura izi ndege kubera ibibazo bikomeje kuvugwa muri iyi sosiyete y’abanyamerika isanzwe ikora Boeing.

Ubusesenguzi bwakorewe ku gasunduku k’umukara kari mu ndege ya Ethiopian Airlines, iheruka guhanuka bwemeje ko iyi mpanuka ifitanye isano n’indi yari yabaye mu mwaka ushize ya kompanyi Lion Air yo muri Indonesia nayo yahitanye abarenga 189.

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubwikorezi muri Ethiopia, bwana Muse Yiheyis nkuko byanditse mu nkuru ya Reuters (ibiro ntaramakuru by’Abongereza).

Andi makuru arebana n’ubu busesenguzi bwakorewe kuri aka gasunduku k’umukara kari mu ndege ya Ethiopian Airlines  ngo bazayatangaza nyuma y’iminsi 3 iri imbere.

Iyi mpanuka ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 yabaye tariki ya 10/03/2019. Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi 5 gusa, indi ndege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia nayo ikoze impanuka nk’iyi.

Ni ibintu byatumye ubu bwoko bw’indege butakarizwa icyizere n’ibihugu hafi ya byose byo ku isi kuko mu cyumweru gishize n’u Rwanda narwo rwasohoye itangazo rikumira ubu bwoko bw’indege za Boeing mu kirere cyarwo.

Isosiyete y’abanyamerika isanzwe ikora Boeing 737 yari imaze gukora indege zo muri ubu bwoko zibarirwa kuri 371, zose zikaba zarahagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse zishobora no kuba zitazongera gukoreshwa ukundi nubwo bitaremezwa neza.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi sosiyete ndetse bikaba ari n’ubusebwa ku bucuruzi bwayo kuko kugirango igarure icyizere mu bihugu byo ku isi ndetse no muri kompanyi zikora ingendo z’ikirere, ngo bizatwara igihe kitari gito nkuko byemezwa n’abasesenguzi.