RwandAir itegereje izindi ndege nshya harimo izakoreshwa mu ngendo z’i New York

0
98
RwandAir igiye kugura izindi ndege nshya

Bitarenze mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019, isosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir ngo izaba yamaze kubona indege nshya 2 zigomba kwifashishwa mu gutangiza ingendo nshya zerekeza muri Amerika ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Niba ntagihindutse ngo izi ndenge zigomba kuba zageze I Kigali bitarenze mu kwezi kwa 1 cyangwa mu kwa 2 mu mwaka utaha wa 2019.

RwandAir isobanura ko izazifashishwa mu gutangiza ingendo nshya zerekeza I New York muri Amerika ndetse n’I Brussels mu Bubiligi.

Ikindi ngo ni uko zigomba kuzifashishwa mu kongera umubare w’ingendo yakoreraga I Gatwick I London mu Bwongereza.

Yvonne Manzi Makolo ukuriye RwandAir aherutse gutangaza ko bifuza kongera ingendo zerekeza mu Bwongereza ngo cyane ko bamaze kubona ko umubare w’abakerarugendo baturuka mu Bwongereza baza mu Rwanda ukomeje kwiyongera.

Ikindi kandi ni uko RwandAir ifite gahunda yo kongera ingendo yakoraga ngo aho zigomba kuva kuri 26 zikagera kuri 31 bitarenze mu mwaka utaha wa 2019.

Abagenzi batega iyi ndege ngo bagomba kuva ku bihumbi 926,571 babarirwaho mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka ngo bakagera kuri 1,151,300 nkuko byemezwa n’amasezerano y’imihigo RwandAir yagiranye na minisiteri y’ibikorwa remezo.

Ibi bikaba bizagerwaho ngo nyuma y’uko RwandAir itangiye izindi ngendo nshya zerekeza muri Guinea, i Addis Abeba muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa, i Tel Aviv muri Israel n’i New York muri Amerika.

Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko izi ngendo zizafasha kuzamura ubuhahirane, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu RwandAir yerekezamo.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano