RwandAir iratangira ingendo nshya zerekeza i Kinshasa muri DRC ku itariki 17 z’uku kwezi

0
487
Indege ya RwandAir iri kogoga ikirere

Kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir iratangira ingendo nshya zerekeza i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, guhera ku itariki 17 muri uku kwezi kwa 4 muri uyu mwaka.

RwandAir izajya iguruka inshuro 3 mu cyumweru (kuwa gatatu, kuwa gatanu no ku cyumweru) ituruka i Kigali mu Rwanda yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, kimwe mu bibuga 4 by’indege bya mbere binini muri Kongo (DRC).

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG ifite imyanya 151 (ni ukuvuga ikubiyemo 15 ya business class na 136 ya economy class) niyo izakoreshwa muri izi ngendo nshya.

Mu kwezi gutaha kwa 5 muri uyu mwaka kandi nabwo RwandAir irateganya kongera gutangira izindi ngendo zo mu ijoro zerekeza i Kinshasa, zikazaza ziyongera kuri izi zigiye gutangizwa muri uku kwezi kwa 4.

RwandAir yemeza ko izajya itwara abagenzi ndetse n’ibicuruzwa (Cargo).

Kinshasa ni umujyi wa 3 mu mijyi minini ku mugabane w’Afurika nyuma ya Lagos ya Nigeria na Cairo ya Misiri.

Ifite amakompanyi, amasosiyete y’ubucuruzi ndetse n’inganda bitari bike, bisanzwe bikenera ubwikorezi bw’ibicuruzwa byoherezwa cyangwa bitumizwa mu mahanga.

Kinshasa kandi ifite uduce nyaburanga dukurura abakerarugendo ku bwinshi, nk’ahitwa Lola ya Bonobo, Mise y’igihugu ndetse no muri Académie des Beaux-Arts,…

Ibi byose bikaba ari bimwe mu bizafasha RwandAir kubona isoko ry’abagenzi n’ubwikorezi bwa Cargo nkuko byemezwa n’ababikurikiranira hafi.

Izi ngendo za RwandAir zerekeza i Kinshaza zizaba ari iza 23 ikorera ku mugabane w’Afurika ndetse zikazaba ari iza 27 ikorera mu bihugu byose byo ku isi.