RwandAir igiye kongera umubare w’ingendo yakoraga zibe 31 zivuye kuri 26

0
144
Indege ya RwandAir mu kirere

Kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir igiye kongera ingendo nshya yakoraga ngo aho zigomba kuva kuri 26 zikagera kuri 31 muri uyu mwaka w’ubukungu turimo wa 2018/2019.

Abagenzi batega iyi ndege ngo bagomba kuva ku bihumbi 926,571 babarirwaho mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka ngo bakagera kuri 1,151,300 nkuko byemezwa n’amasezerano y’imihigo RwandAir yagiranye na minisiteri y’ibikorwa remezo.

Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imihigo y’ibikorwa bya RwandAir

Ibi bikaba bizagerwaho ngo nyuma y’uko RwandAir itangiye izindi ngendo nshya zerekeza muri Guinea, i Addis Abeba muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa, i Tel Aviv muri Israel n’i New York muri Amerika.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko RwandAir ikeneye indege 3 nshya zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadorali y’Amerika ngo zigomba kwifashishwa muri izi ngendo nshya ishaka gutangiza muri ibi bihugu byose.

Abasesengura iby’ubukungu bemeza ko izi ngendo zizafasha kuzamura ubuhahirane, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu RwandAir yerekezamo.

Sangiza