RwandAir igiye kongera ingano y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku kigero cya 30%

0
147
RwandAir igiye kongera ubwikorezi bwayo ku kigero cya 30%

Isosiyete nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir irateganya kongera ingano y’ubwikorezi isanzwe ikora ngo ikava kuri toni 13,000 ngo ikajya yikorera toni zikabakaba 17,000 bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa 12 muri uyu mwaka.

Mu 2016, iyi sosiyete yari afite ubushobozi bwo kwikorera toni ibihumbi 8,000 byonyine ariko nyuma y’uko iguze indege nshya mu mwaka wakurikiyeho wa 2017 yahise igira ubushobozi bwo kwikorera toni 13,000.

Kuri ubu hakaba hari gahunda y’uko nibura mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 ngo izi toni zigomba kwiyongera zakagera kuri toni zirenga 16,900 nkuko byemezwa na Yvonne Makolo umuyobozi mukuru wa RwandAir.

Makolo yabwiye ikinyamakuru RwandaToday cya The East African ko mu bihe bidatinze bazaba baguze indege nshya zigera kuri enye ngo zizabafasha kugera kuri iyi ntego.

Ni intego yo kongera ingano y’ubu bwikorezi bwa Cargo ku kigero cya 30% ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.

Sangiza