RwandAir igiye guhabwa isoko ry’ubwikorezi bw’amafi aturuka i Mwanza muri Tanzania

0
232
RwandAir igiye guhabwa isoko ry'ubworezi bw'amafi ya Tanzania mu gihe inateganya kongera ubwikorezi bwayo ku kigero cya 30%

U Rwanda na Tanzania biri mu biganiro byo gushaka uko isosiyete ya RwandAir yahabwa isoko ry’ubwokorezi bw’amafi ya Tanzania, aturuka ku kibuga cy’indege cya Mwanza ajyanwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ni ibiganiro bitegerejwemo gutanga igisubizo ku bwikorezi bw’aya mafi ya Tanzania, nyuma y’igihe kitari gito iki gihugu gishaka isosiyete yabafasha mu bucuruzi bw’amafi yoherezwa mu mahanga mu buryo bworoshye kandi buhendutse.

Urubuga RwandaAfrica rwandanditse ko ubusanzwe amafi yoherezwaga mu mahanga aturutse muri Tanzania, ngo yabanzaga kunyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda ndetse na Nairobi muri Kenya.

Uru rugendo ngo rwari ruhenze cyane kandi ngo rukangiza amafi.

Ibi nibyo bigiye gutuma iri soko ryo kwikorera aya mafi rigiye guhabwa RwandAir nkuko byemezwa na Mr Luhaga Mpina, minisitiri w’ubworozi bw’amafi muri Tanzania.

Iri soko niriramuka rihawe RwandAir rizafasha iyi kompanyi kugera ku ntego yayo yo kongera ingano y’ubwikorezi bwa Cargo ku kigero cya 30%.

Ni intego yo kuva kuri toni 13,000 isanzwe yikorera ngo ikajya kuri toni zikabakaba 17,000 nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwayo.

Mu 2016, iyi sosiyete yari afite ubushobozi bwo kwikorera toni ibihumbi 8,000 byonyine ariko nyuma y’uko iguze indege nshya mu mwaka wakurikiyeho wa 2017 ngo yahise igira ubushobozi bwo kwikorera toni 13,000.

RwandAir kandi ifite na gahunda yo kwagura ingendo zayo kuko mu bihe bidatinze, RwandAir irateganya kwerekeza i Tel Aviv muri Israel, i Conakry muri Guinea, i Addis Abeba muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa, ndetse na New York muri Amerika.

Ikindi kandi muri uyu mwaka wa 2019, RwandAir ifite gahunda yo kongera ingendo yakoraga ngo aho zigomba kuva kuri 26 zikagera kuri 31.