Rwanda Cycling Cup: Umuhanda wa Byumba watumye inzira ya Farmer’s Circuit ihindurwa

0
219
Farmer's Circuit

Inzira y’agace ka kabiri ka Rwanda Cycling Cup kiswe ‘Farmer’s Circuit’ yahinduwe bitewe n’uko umuhanda wa Kigali – Gatuna ufunzwe nyuma yo kwangirika kubera ingangu.

Ubusanzwe ako gace kari gateganyijwe ko bazahagurukira i Kayonza bagasoreza mu Rukomo ho mu Karere ka Gicumbi.

Mu nzira nshya nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), abazasiganwa bazahaguruka i Kayonza basoreze i Muhanga, aho bazasiganwa intera y’ibirometero 120.

Mu gihe Ingimbi n’abari n’abategarugori bo bazasiganwa ibirometero 92, bakazahagurukira i Ntunga ho mu Karere ka Rwamagana berekeza i Muhanga.

Mu cyiciro cy’abakuze ndetse n’abatarengeje imyaka 23 hazasiganwa abakinnyi 45 baturutse mu makipe 8, mu ngimbi ho hazasiganwa abakinnyi 25 baturutse mu makipe indwi (7) mu gihe mu bari n’abategarugori ho hazasiganwa abakinnyi 14 bo mu makipe ane

Farmer’s Circuit iteganyijwe gukinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/5/2018, iri siganwa mu mwaka ushize rikaba ryaregukanywe naUwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, aho bari bahagurutse i Kigali bagasoreza i Nyagatare.

Aka ni agace ka kabiri muri cumi na tubiri (12) tugize Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka, aka mbere kitiriwe ‘Memorial Byemayire Lambert’ kakaba karegukanywe na Munyaneza Didier ‘Mbappe’ ukina muri Benediction y’i Rubavu.

Ingengabihe y’amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2018

Tariki 24/03/2018: Irushanwa ryo kwibuka Byemayire Lambert
Tariki 19/05/2018: Farmer’s Circuit (Kayonza-Gicumbi)
Tariki 09/06/2018: Race to remember (Ntiharemezwa aho izanyura)
Tariki 23/06/2018: Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye I Nyamata)
Tariki 24/06/2018: Gusiganwa mu muhanda
Tariki 07/07/2018: Race for Culture (Nyanza-Rwamagana+Kuzenguruka Rwamagana)
Tariki 21/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 22/07/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 06/10/2018: Kivu Race (Musanze-Rubavu+Kuzenguruka Rubavu)
Tariki 28/10/2018: Karongi Challenge (Karongi-Karongi)
Tariki 10/11/2018: Central Race (Kigali-Musanze-Muhanga)
Tariki 15/12/2018: Irushanwa risozwa Rwanda Cycling Cup (Kigali-Kigali)

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano