Rwakaniza wahabwaga amahirwe, bidasubirwaho atsindiye kuba umuyobozi w’umujyi wa Kigali

0
344
Marie Chantal Rwakaniza yahise anarahirira uyu mwanya

Marie Chantal Rwakaniza niwe watorewe kuba umuyobozi (mayor) w’umujyi wa Kigali atsinze uwo bahataniraga uyu mwanya witwa Herniette Murekatete kubw’iganze bw’amajwi 146 ya Rwakaniza mu gihe Murekatete yabinye 8 yonyine.

Rwakaniza yahise anarahirira inshingano ze nkuko amategeko abiteganya.

Ntagituranye cyane kuko mbere y’uko aya matora aba abenshi bahaga amahirwe uyu Marie Chantal Rwakaniza kuko uwo bari bahanganye ntacyizere yahabwaga.

Rwakazina kandi anaherutse gutorwa ku mwanya w’umujyanama rusange mu karere ka Gasabo, atsinze ku majwi 90% arushije kure abandi babiri bahatanaga bagize amajwi atanu (%) undi atatu (3%).

Agiye gusimbura uwahoze ayobora umujyi wa Kigali bwana Pascal Nyamulinda weguye ku mirimo ye ku itariki 10/04/2018 ngo kubw’impamvu ze zihariye.

Rwakaniza asimbuye Nyamurinda. akaba nawe ategerejweho ibikorwa bikomeye bishingiye gushyira ku murongo ibibazo by’ubucuruzi bimaze iminsi bivugwa mu mujyi wa Kigali, byiganjemo gukomeza guhangana n’abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko.