Rurageretse hagati y’abanyamakuru b’imikino n’abafana ba Rayon Sports

3
6165
Jado Castar na David Bayingana abanyamakuru b'imikino kuri Radio 10

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJPOR) bwasohoye itangazo ryo kwihaniza  ikipe ya Rayon Sports kubera imyitwarire ya bamwe mu bakunzi bayo yibasiye abanyamakuru ba Radio 10 n’abanyamakuru bayo b’imikino.

Iyi myitwarire mibi yagaragaye mu mukino wahuje Rayon Sports na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika Yepfo, mu mikino ya CAF champions League ndetse n’umukino Rayon Sports yakinnyemo na Marines FC mu mukino wa shampiyona.

Iyi mikino yombi bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bumvikanye batuka radio 10 n’abanyamakuru bayo b’imikino bakoresheje  amagambo y’urukozasoni.

Reba uko abafana ba Rayon Sports batutse Radio 10

Izi ndirimbo  zahise zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kimwe mubyo aba bafana bashingiragaho batuka  iki gitangazamakuru ngo ni uko abanyamakuru bayo bavuze ko ikipe ya Mamelodi icyize (ufite umutungo) kurusha Rayon Sports ndetse ko Mamelodi ariyo yari ifite amahirwe yo gustinda umukino wabahuzaga kurusha Rayon.

Itangazo rigenewe abanyamakuru AJSPOR yasohoye risaba ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana kugira icyo bakora kuri aba bafana babo.

Twagerageje gufotora itangazo ryamagana imyitwarire y’abafana ba Rayon
Sangiza

3 Ibitekerezo

  1. HahahaH ngo AJESPOR??, nonese irihaniza equipe nkande?, uretse gusa FERWAFA niyo ifite uburenganzira bwo kwihaniza umunyamuryango cg se police igihe habayeho kwangiza umutekano,, inama nabaha nukuganira cyane ko ntanicyo bapfa kigaragara naho kwihaniza byo Sinzi icyo bisobanuye,, nonese bazabagira bate? abaRayon ntibakinishwa mwabantu mwe muzababaze commutte ya degaule icyuye igihe

  2. ARIKO NONEHO AKA NAKUMIRO?? UBWO BUTOYI URAHUBUTSE WANDITSE IBINTU NK’IBYO URASASINYE RWOSE!?? NTEKEREZAKO NK’UKO UMUNYAMAKURU AFITE UBURENGANZIRA BWO GUTANGAZA IBINTU UKO ABYUMVA ARI NABWO UMUFANA W’IKIPE RUNAKA YABA AFITE MUKUVUGA UKO ABYUMVA?? KUKI SE MWUMVA MWE BABASHIMAGIZA GUSA ARIKO NTIBABAGAYE ! UBWO IBYO UBONYE ARIBYO BIBANGAMIRA UMWUGA W’ITANGAZAMAKURU? KO MUTARANDIKIRA BA BABAYOZI BO MUNZEGO Z’IBANZE BABIMA AMAKURU CG BABUZA ABATURAGE KUVUGANA N’ITANGAZAMAKURU???

Comments are closed.