RURA yazamuye ibiciro by’ingendo rusange

0
2928
Ibiciro by'ingendo rusange byiyongereye

Ibiciro by’ingendo rusange byiyongereye ku kigero cya 5% mu mujyi wa Kigali, naho mu ntara byiyongereye ku kigero cya 7% ku ngendo zihuza imijyi minini.

Ibi byemejwe n’ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu kuri uyu wa kane, ariko ngo bizatangira kubahirizwa guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha ku itaraki ya 02/04/2018.

Emmanuel Katabarwa Asaba, ukuriye ishami rishinzwe ubwikorezi muri RURA, asobanura ko bashyizeho ibi biciro bishya nyuma y’ubugenzuzi bakoze bashingiye ku nyungu za buri wese, yaba umugenzi cyangwa ukora ubucuruzi muri ubu bwikorezi.

Ibiciro by’ingendo rusange byaherukaga kwiyongera mu 2015 mu kwezi kwa 11.

Ubusanzwe ngo biteganijwe ko ibiciro bigomba guhinduka buri nyuma y’imyaka 2 bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye hejuru y’amafaranga 959 kuri litiro, cyangwa bikagabanuka munsi ya 817 kuri litiro.

Ibi biciro bishya byasohotse uyu munsi kandi ngo byongerewe nyuma y’impinduka zije muri ubu bwikorezi rusange zirimo nk’utwuma tugabanya umuduko w’imodoka (speed governor), amatike y’ikoranabuhanga n’ibiciro by’ubwishingizi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu bihe bishize.