RURA yahaye umugisha ubugurwe bwa Tigo muri Airtel

0
1536
Aha ni hamwe Tigo Rwanda yakoreraga mu mujyi wa Kigali

Inama nkuru y’ubutegetsi y’ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi bw’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda yemeje bidasubirwaho ubugure bwa Sosiyete Airtel iherutse kugura imigabane yose ya kompanyi Tigo Rwanda.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko kuba Tigo yaraguzwe na Airtel ko ntangaruka zigomba kuba ku bakiriya b’ibi bigo byombi.

RURA ivuga ko abakoreshaga tigo bazakomeza gukoresha numero bafite, ndetse n’abari bafite konti muri Tigo Cash ngo bazakomeza kuyikoresha nkuko bisanzwe

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 mu kwezi kwa 12, nibwo Kompanyi y’abahinde ‘Bharti Airtel’ ari nayo nyiri sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda, yaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda ku kigero cya 100%.

Kugeza ubu isoko ry’itumanaho mu Rwanda, MTN niyo yari ifite abakiliya benshi babarirwa kuri 42%, Tigo ifite 39% naho Airtel ikagira 19%, ariko iyi mibare ishobora kuba igihe guhinduka bikaba agitutu kuri MTN Rwanda.

Ntabwo ari mu Rwanda gusa Airtel iguze Tigo

Ntabwo ari ubwa mbere Airtel yihuje n’indi sosiyete y’itumanaho mu bihugu by’Afurika kuko mu bihe bishize byakozwe no muri Ghana, kuko Airtel yo muri iki gihugu nayo yaguze Tigo Ghana ariko ngo byatanze umusaruro wari witezwe nkuko byemezwa na Sunil Bharti Mittal ukuriye Bharti Airtel.

Izi sosiyete zombi (Airtel & Tigo) kuba zihuje mu Rwanda ngo zitegerejweho kwinjiza arenga milliyoni 80$ buri mwaka nkuko byemezwa n’abakuriye Bharti Airtel.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete kandi bwemeza ko mu mwaka utaha wa 2018 ngo hari izindi mpinduka zizakorwa mu bihugu byo muri aka karere nko muri Kenya na Tanzania, naho ngo Airtel igomba kuzahagura izindi sosiyete z’itumanaho.

Ubusanzwe Aitel ibarizwa mu bihugu birenga 15 byo ku mugabane w’Afurika ariko ikaba yiganje cyane mu Buhinde no mu gice cy’Asiya y’amajyepfo.