RURA yagabanyije ibiciro by’amashanyarazi mu nganda zikorera mu Rwanda

0
164
I Masoro mu gace kahariwe inganda. Ifoto: ububiko bwa interineti

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ikurure abashoramari bashya baturuka mu bihugu by’amahanga ndetse no kongera ingano y’ibikorerwa mu Rwanda n’ibyoherezwa hanze y’igihugu.

Kuri ubu igikorwa giheruka ni ukubagabanya ibiciro by’amashanyarazi mu nganda zikorera mu Rwanda ku kigero cya 6,5% muri rusange.

Mu mpera z’iki cyumweru twaraye dushoje, nibwo byamenyekanye ko ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu RURA cyagabanyije ibi biciro by’amashanyarazi mu nganda nto, iziciriritse n’inganda nini.

By’umwihariko mu nganda nini ngo ibiciro by’amashanyarazi byagabanutse ku kigero cya 3.6% aho KWh imwe yavuye ku mafaranga 83 igashyirwa kuri 80 Rwf.

Mu nganda ziringaniye nazo zagabanyirijwe ibiciro by’amashanyarazi, aho KWh imwe yakuwe ku mafaranga 90 ishyirwa kuri 87 Rwf.

Inganda nto nazo zagabanyirijwe ibiciro, aho KWh imwe yakuwe ku mafaranga 126 ishyirwa kuri 110 Rwf.

Nubwo ubuyobozi bwa RURA buvuga ko bwagabanyije ibi biciro mu rwego rwo gukura abashoramari b’abanyamahanga, ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko byakozwe nyuma y’igitutu gikomeye cy’abanyenganda bo mu Rwanda bakunze kuzamura amajwi bagaragaza ko ibiciro by’amashanyarazi bihanitse cyane bagasaba ko byagabanwa.