RURA yafunguye isoko kuri buri wese ushaka gushora imari mu bwikorezi rusange buvuguruye

0
190
Abashoramari mu bwikorezi bahawe uburenganzira bwo gupiganirwa isoko. Ifoto: courtesy

U Rwanda rugiye kuvugura urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo rusange, aya mavugurura akaba aterejwe gutangizwa mu kwezi kwa 5 mu mwaka utaha wa 2020.

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu RURA cyabwiye abanyamakuru ko aya mavugurura agamije kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, bukava ku rwego rwa mbere bwariho, bugakera ku rwego rwa kabiri bizwi 2nd Generation Public Transport.

Zimwe muri izi mpinduka zishingiye mu gushyiraho igihe runaka kandi kizwi n’abagenzi, amabusi azajya ahagurukiraho.

Hagiye gushyirwaho kandi ngo ingengabihe (time table) igaragaza buri muhanda umubare w’imodoka zihari ndetse n’amasaha zizajya zihagurukiraho.

RURA yemeza ko ibi bizagabanya umubyigano ukabije ndetse n’imirongo miremire y’abagenzi bategerezaga imodoka igihe kirekire.

Abashoferi batwara amabusi nabo ngo bagiye guhabwa amahugurwa yihariye ku buryo abazajya bakora amakosa akomeye ngo bazajya bahagarikwa mu kazi burundu

Kubw’iyo mpamvu, ikigo RURA cyahise gifungura isoko kuri kompanyi cyangwa abikorera bafite ubushobozi bwo gupiganirwa isoko muri ubu bwikorezi bugezweho.

Ni isoko rizapiganirwa mu gihe cy’amezi atatu kuko rizafungwa mu mpera z’uyu mwaka ku itariki 16/12/2019. Tariki ya 31/01/2020 ngo nibwo hakazamenyekana abazaba batsindiye amasoko yo gukora transport muri Kigali.

Kugeza ubu imibare yerekana ko abagenzi benshi muri Kigali bakoresha moto ku kigero cya 60%, abatega bus ngo babarirwa kuri 3% konyine, mu gihe abakoresha imodoka zabo bwite babarirwa kuri 34%. Amakamyo nayo abarirwa kuri 3%.