RURA igiye gutanga imirongo mishya ya FM ku ma radiyo yumvikanira mu Rwanda

0
469
Radiyo zikoresha bimwe muri ibi bikoresha iyo ziri gusakaza amajwi

Mu bihe bidatinze, urwego rw’igihugu ngenzuramikorere RURA ruratanga ku mugaragaro imirongo mishya ya FM ku ma radiyo yumvikanira mu Rwanda.

Mu kiganiro kihariye, Tonny Kuramba uvugira ikigo RURA yabwiye umunyamakuru wacu ko bamaze gutanga uburenganzira ku buri wese ukeneye iyi miringo mishya ya FM ngo mu bihe bidatinze bakazatangaza ku mugaragaro abashoramari bazaba batsinze ipiganwa.

Ni ipiganinwa rikorerwa imirongo ya FM ibarirwa kuri 16 yumvikana mu gihugu hose.

Igisa nk’igitangaje ni uko muri iyi mirongo yose iri ku isoko, harimo n’uwahoze wumvikaniraho radiyo ya gikilisitu Ubuntu Butangaje iherutse gucecekeshwa (izira ibiganiro yatangaje ngo byasebyaga abagore).

Iyi mirongo ya FM igiye gutangwa nyuma y’igihe kirekire abashoramari bigenga basaba imirongo mishya ya FM ariko RURA ikababwira ko bidashoboka.

Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba asobanura ko impamvu bangaga gutanga imirongo mishya ya FM ngo ari uko na RURA ubwabo yari itarabona uruhushya ruturuka mu rwego mpuzamahanga rushinzwe iby’itumanaho.

Ubusanzwe umurongo umwe wa FM wishyurwa ibihumbi 2 by’amadorali y’Amerika ni ukuvuga akabakaba hafi miliyoni 2 mu manyarwanda mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Dore imirongo ya FM igiye gutangwa n’ikigo RURA mu bihe bidatinze