Rugarama (hagati ya Nyamirambo na Rebero) hagiye kubakwa amazu aciriritse 2000

2
525
Igishushanyo kigaragaza ubwoko bw'amazu agiye kubakwa

Ubutaka bungana na hegitare 30 buherereye muri Rugarama hagati ya Nyamirambo no ku I Rebero, i Kigali hagiye kubakwa inzu ziciriritse zirenga 2000.

Ni umushinga watangijwe na minisitiri w’ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete kuri uyu wa mbere tariki ya 03/06/2019.

Minisitiri Gatete yemeza ko uyu mushinga wa Rugarama ngo uzagira uruhare rukomeye mu kwihutisha gahunda y’umujyi wa Kigali yo kubaka amazu aciriritse abarirwa ku 310.000 hagati ya 2017 na 2032.

Uyu mushinga wo kubaka aya mazu ya Rugarama, ngo uzatwara akayabo ka miliyoni 50 z’amadorali y’Amerika.

Utegerejweho gutuza abaturage barenga ibihumbi 10.

Biteganijwe ko hazubakwa amazu yo mu bwoko bw’imudugudu yo mu mijyi igezweho, abarirwa ku 1,200

Imwe muri izi nzu, ngo izaba ifite agaciro kabarirwa hagati ya miliyoni 12 na 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inzu zigizwe n’icyumba kimwe kugeza ku byumba bine.

Leta isobanura ko izi nzu zigenewe abaturage nibura binjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi 300 na 900 buri kwezi.

Hari abavuga ko ubushobozi bw’abanyarwanda bukiri hasi cyane ugereranije n’izi nzu zikomeje kubakwa hirya no hino mu gihugu zitwa ko ziciriritse, bityo bagasaba leta kugira icyo ikora ngo igabanye igiciro cy’aya mazu.

2 Ibitekerezo

  1. ni byiza cyane.Ariko kuba ar inzu yabonwa n’uhembwa hagati ya 300 mille na 900 ubwo ko zihenze Mwarimu uhembwa 44milles azagerwaho ate? rari?

Comments are closed.