RRA ifite intego yo kwinjiza miliyari 1,535.8 Frw muri uyu mwaka w’ubukungu wa 2019/2020

0
103
Rwanda Revenue

Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) kiravuga ko gifite intego y’uko muri uyu mwaka w’ubukungu wa 2019/2020 ngo kigomba kuzinjiza nibura miliyari 1,535.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga abarirwa kuri 54.1% y’ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka ifite agaciro ka miliyari 2,876.9 z’amanyarwanda.

Mu mwaka ushize w’ubukungu wa 2018/19, RRA yinjije amafaranga abarirwa kuri miliyari 1421.7 z’amanyarwanda, mu gihe yari ifite intego yo kwinjiza 1392.1 ni ukuvuga ko barengejeho arenga miliyari 29.6 bingana na 102.1%.  

Imisoro yakusanyijwe ibarirwa kuri miliyari 1398.8 Frw mu gihe intego yari ugukusanya imisoro ya miliyari 1373.1 Frw. Berengejeho miliyari 25.7 Frw ni ukuvuga ko ku ntego bari bihaye bayirengejeho ku kigero cya 101.9%

Imisoro n’amahoro byakuzanyijwe n’inzego z’ubutegetsi bw’inzego z’ibanze ibarirwa kuri miliyari 60.5 z’amanyarwanda.

Aha naho intego yari yihawe ngo yagezweho ndetse banayirenzaho kuko intego yari ugukusanya miliyari 60.1 Frw, ni ukuvuga ko bayirengejeho miliyari 0.4 Frw bibarirwa ku kigero cya 100.6%.

RRA ivuga ibi byose byagezweho kubera ibiciro ku masoko bitazamutse cyane mu mwaka ushize, ndetse n’izindi ngamba zafashwe n’abasoresha n’inzego z’ubuyobozi bwo mu gihugu.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano