Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe yitabye Imana ku myaka 95

0
169
Robert Mugabe yitabye Imana. Ifoto: BBC

Robert Gabriel Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko. Yashimo umwuka nyuma y’iminsi ari kuvurirwa muri Singapore.

Bwana Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017, ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda.

Emmerson Mnangagwa wamusimbuye ku butegetsi nawe yemeje urupfu rw’uyu mukabwe ndetse anatangaza ko uruhare rwe mu mateka ya Zimbabwe rutazibagirana.

Mu butegetsi bwa Mugabe kandi niho ubukungu bwa Zimbabwe bwaguye mu buryo butigeze bubaho mbere, kuko ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro mu buryo budasanzwe kuko imbare yerekano ko yigeze guta agaciro inshuro zirenga miliyoni 100.

Ibi byatumye leta ya Zimbabwe yari iyobowe na Mugabe, ihagarika gukoresha ifaranga ry’iki gihugu, risimbuzwa amadolari y’Amerika.

Mu myaka yaza 2000, Zimbabwe yahuye n’ibibazo bikomeye mu bukungu, kuko ubukene bwibasira abanyagihugu, ubushomeri bugera ku kigero kiri hejuru ya 95%, mu gihe ibiciro ku masoko nabyo byari byazamutse mu buryo budasanzwe.

Bwana Mugabe niwe washinze ishyaka rya Zanu-PF ryaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, afatwa nk’intwari y’iki gihugu, yahiritswe ku butegetsi agifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni umutegetsi wari uzwi cyane ku isi no muri Afurika by’umwihariko kubera gutinda cyane ku butegetsi, kurwanya abazungu no kubambura ibikingi byabo muri Zimbabwe.

Robert Gabriel Mugabe azakomeza kwibukwa na benshi nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, azanibukwa kandi nk’umugabo wategetse igihugu kugeza avuze ko azavaho Imana imuhamagaye.