Rick Ross yatunguye abantu ku rubyiniro nyuma y’igihe arembye bikomeye

0
1695
Rick yatunguranye ku rubyiniro

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’America uririmba mu njyana ya HIP HOP, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailymail cyo mu Bwongereza, avuga ko Rick Ross yagaragaye mu kabyiniro aririmbira abafana be I Las Vegas.

Yashimishije abafana be i Las Vegas

Uyu muraperi w’ imyaka 42, amazina ye asanzwe, yitwa William Leonard Roberts ll.

Mu cyumweru gishize yafashwe n’uburwayi bw’umutima aho yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya aho yamaze iminsi ine mu bitaro yari arwariyemo.

Nyuma yuko agaruye agatege yasubijwe iwe muri leta ya Florida, mu ijoro ryakeye nibwo yaraye ataramiye abakunzi be ababwira ko ameze neza.

Ku rubyiniro hari inzoga ‘Belaire’ isanzwe yamamazwa n’uyu mugabo
Yataramiye abakunzi be nyuma y’uko yari avuye mu burwayi
Sangiza