RDB irahumuriza abasura pariki y’Iburunga nyuma y’ibitero byagabwe i Musanze na Kinigi

0
167
Pariki y'ibirunga ikunze gukurura abakerarugendo ku bwinshi basura ingagi. Ifoto: File

Ikigo cy’u Rwanda gistura amajyambere (RDB) kiremeza ko ibikorwa by’ubukererugendo muri pariki y’ibirunga byakomeje nkuko bisanzwe nyuma y’ibitero byagabwe n’umutwe witwara gisilikare mu mpera z’icyumweru gishize.

Abaturage bavuga ko bakeka ko iki gitero cyagabwe ni inyeshyamba za FDLR.

Mu ijoro ryo kuwa gatanu ushize, nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero mu mirenge ya Musanze na Kinigi mu ntara y’amajyaruguru, bica abantu barenga 10.

Itangazo riheruka rya polisi y’igihugu ryemeza ko kugeza ubu abaturage 14 bamaze gupfa, ku ruhande rw’abagabye igitero hapfa 19 ngo abandi 5 bafatwa mpiri.

Itangazo rya polisi ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye

Mu itangazo ryashyizwe hanze na RDB mu mpera z’icyumweru twaraye dushoje, ryerekana ko abakerarugendo basura pariki y’ibirunga bakwiye kutagira impungenge ngo kuko umutekano ari wose, ngo kuko inzego zibishinzwe zawugaruye.

RDB ihumuriza abakerarugendo kutagira ubwoba bwo gusura iyi pariki ngo kuko mu myaka irenga 20 ishize ntamukerarugendo usura u Rwanda wari wagira ikibazo cy’umutekano.

RDB yashyize hanze itangazo ibinyujije kuri twitter

Pariki y’Ibirunga ni mwe muri pariki 3 z’igihugu zinjiriza igihugu akayabo k’amadovise.

Mu mwaka ushize wa 2018, pariki y’ibirunga yakiriye abakerarugendo basuye ingagi 15,132 bibarirwa agaciro ka miliyoni 19.2 z’amadorali y’Amerika nkuko byemezwa na RDB.

Ugereranyije n’abari basuye pariki y’ibirunga mu mwaka wabanje wa 2017 ngo hiyongereyeho 25%.

Muri rusange abasuye pariki zose ziri mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018, ngo barenga miliyoni 1,7. Uyu mubare ngo wiyongereyeho ku kigero cya 8% ugereranyije n’abari basuye u Rwanda mu mwaka wari wabanje wa 2017.