RDB imaze kwandika filime (films) nyarwanda zirenga 238 zivuye kuri 45 mu myaka 10 ishize

0
151
Ibi byavugiwe mu biganiro bitegura inama mpuzamahanga ya Kigali Audio Forum 2019. Ifoto: twitter ya RDB

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere ‘RDB’, Clare Akamanzi yemeza ko urwego rw’ubuhanzi no guhimba ibishya ngo rufite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ndetse rugatanga n’akazi ku batari bacye.

Yifashishije urugero rw’ibihugu nk’Afurika Yepfo ndetse na leta zunze ubumwe z’Amerika ngo aho uru rwego rugira uruhare rwa 10% mu kuzamura ubukungu bw’umusaruro mbumbe w’imbere muri ibi bihugu (GDP) buri mwaka.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwa Clare Akamanzi yatanze mu biganiro byagarutse cyane ku kubungabunga no kubyaza umusaruro umutungo muby’ubwenge, byabaye kuri uyu wa kabiri taraiki ya 26/11/2019.

Ni ibiganiro byateguraga inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’abakora mu rwego rw’amajwi n’amashusho Kigali Audio Visual Forum 2019, inama itangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 ikazasozwa kuwa kane tariki ya 28 z’ukwezi kwa 11/2019.

Abategura iyi nama bemeza ko bagamije kongera imbaraga mu guhimba ibishya binyuze mu mashusho n’amajwi ndetse no guteza imbere ubucuruzi bushingiye kuri uru rwego ku mugabane w’Afurika.

Basobanura kandi ko bagamije kwagura ubunyamwuga bw’abakora mu rwego rwo gusakaza amajwi n’amashusho bahereye muri Afurika.

Kugeze ubu imibare ituruka muri RDB yemeza ko bamaze kwandika filime zirenga 238 ndetse n’inyandiko zitegura ifatwa ry’amashusho (scripts) zibarirwa kuri 757, ngo mu gihe mu 2009 ibi byose bitarengaga 45.