Rayon yatangiye kugerageza abakinnyi bashya – Reba amafoto

0
2065

Imyitozo ya mbere ya Jannot Witakenge yanageragerejwemo abakinnyi bashya, Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangaje ko bamwe batangiye kumwiyereka nk’abakinnyi beza, gusa ngo abenshi ntakidasanzwe bagaragaje

Biragoye kumenya amazina yabo kuko abenshi basoje imyitozo bahita bitahira huti huti, ariko mu myitozo ya Rayon Sports hagaragayemo abakinnyi bashya bagera kuri 5, baje kugerageza amahirwe ngo barebe ko baba abakinnyi b’iyi kipe guhera muri uyu mwaka.

Bakoze imyitozo ya mbere y’igerageza Mu Nzove

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko akeneye myugariro umwe, umwe ukina hagati, ba rutahizamu babiri n’undi mukinnyi umwe ukina imbere mu mpande, gusa ngo abo arimo kugerageza bo azabafataho icyemezo cya nyuma nibura kuwa 5 w’iki cyumweru.

Karekezi yagize ati: “Hari uriya ukina kuri kabiri (Besala Janvier) nabonye ari umukinnyi mwiza bishobotse twamugumana, uriya ukina imbere na we ndabona agishakisha ariko ni nka Kone uri hano, ibitego ahusha ni nk’ibyo Kone ahusha, ni ukuvuga ko tugishakisha undi rutahizamu wo gufasha Diarra.”

“Turashaka rutahizamu utsinda, udapfusha ubusa amahirwe abona, […] dufite icyumweru, ndumva kuwa gatanu nzabatangariza abo dushobora gusigarana n’abashobora kugenda.”

Karekezi Olivier mu myitozo yo kuri uyu wa mbere

Yakomeje avuga ko akeneye abakinnyi bashya 5 b’abanyamahanga kandi b’abahanga, ubundi akongeramo abakinnyi bakiri bato barimo gukora imyitozo cyane ko bamwe mu bakinnyi afite ngo batamukinira nk’ibyo aba abitezeho.

Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rizatangira kuwa 23 Mutarama, iri na ryo ngo rikazamufasha kubona umukinnyi nyawe akwiye kongera mu ikipe ye.

Rayon Sports kandi iritegura Azam Rwanda Premier League izasubukurwa mu kwezi gutaha, ndetse n’imikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), aho igomba gukina na Lydia Ludic y’i Burundi mu kwezi gutaha.

Abashya n’abasanzwe bakoranye imyitozo ngo ariko ntatandukaniro
Uyu wambaye imyenda y’umweru nawe ni mushya,
Afite igihagararo ariko mu kibuga ntagikomeye yagaragaje nkuko byemezwa n’abamubonye
Basoje imyitozo bakora akanama nk’ibisanzwe