Rayon Sports yasesekaye Dar Es Salaam, yanatangiye kumva umwuka w’ikirere cyaho

0
3173
Ikipe ya Rayon Sports yakiriwe muri Hotel i Dar Es Salaam

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu mujyi wa Dar Es Salaam yiteguye gukora imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mbere y’uko ihangana na Young Africans mu mikino ya Confederetion Cup.

Saa kumi za mu gitondo nibwo Rayon Sports yageze muri Tanzaniya mu mujyi wa Dar Es Salaam. Iyi kipe yakoresheje amasaha menshi ugeraranyije n’uko byari byitezwe kuko yabanje gucishwa ku kibuga cy’indege cya Kilimandjaro mu mujyi wa Arusha.

Bafashe amafunguro ya mu gitondo muri hotel ya Dar Es Salaam

Igisesekara i Dar Es Salaam yahise icumbikirwa muri Serena Hotel yo muri uyu mujyi, abakinnyi bahita bahabwa amacumbi. Saa yine nibwo bahise babyuka bafata ifunguro rya mu gitondo bakaba bahise basubira kuryama.

Bamaze kurya bahita bajya kuryama

Biteganyijwe ko babyuka ni mugoroba saa kumi n’ebyiri bakajya mu myitozo ku kibuga bazakiniraho umukino cya Uwanja wa Taifa.

Rayon Sports biteganyijwe ko ejo kuwa gatatu aribwo izakina na Young Africans yo muri iki gihugu cya Tanzaniya mu mukino wo mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Abatoza n’abaganga b’ikipe nabo bafashe amafunguro ya mu gitondo